Print

Ubushinjacyaha burakomeza gukurikirana Niyibikora ushinjwa gusebya abagore

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 February 2018 Yasuwe: 2154

Faustin Nkusi

Urwego rw’ igihugu rw’ ubushinjacyaha mu Rwanda RPPA rwatangaje ko rurakomeza gukurikirana Umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas kabone n’ubwo urwego rwigenzura rw’ abanyamakuru RMC rwamutegetse kwandika asaba imbabazi Abanyarwanda.

Umuvugizi w’ Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda Faustin Nkusi yatangarije UMURYANGO ko ibyo RMC yakoze bidahagarika ikirego cya RPPA.

Yagize ati “Ibyemezo yafatiwe ni ibyemezo biri administrative nta sano dufitanye na RMC. RMC ifite inshingano zayo nawe ubushinjacyaha tukangira inshingano zacu siko bimeze? Ibyo bakoze ni ibyabo natwe tugira inshingano zacu zo gukurikirana abanyabyaha. Rwanda Media Commission ibyo yakoze ntabwo bihagarika ikirego cyacu”

Impirimbanyi z’ uburenganzira bw’ abagore zivuga ko ikibwirizwa Niyibikora yatambukije kuri Radio Ubuntu butangaje gitesha agaciro umugore.

RMC yatumije Profemmes Twese Hamwe n’ ubuyobozi bw’ iyi radio imaze kumva impande zombi ifata icyemezo cyo guhagarika iyi radiyo mu gihe kingana n’ amezi atatu naho Niyibikora akandika asaba imbabazi abanyarwanda.

Umuvugabutumwa Niyikora umaze imyaka 8 abwiririza kuri Radiyo Ubuntu Butangaje mu kwezi gushize kwa Mutarama 2018 nibwo yatambukije ikibwirizwa yifashishije ingero za bamwe mu bagore bavugwa muri bibiliya bakoze ibitanogeye Imana abishingiraho avuga ko nta kiza cy’ umugore.

Umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas akekwaho kubiba urwango, gutesha agaciro igice kimwe cy’ abanyarwanda(abagore) ari nabyo RMC yashingiye kuri uyu wa 12 Gashyantare,2018 imutegeka kwandika ibaruwa isaba imbabazi abanyarwanda.

Bibaye mu gihe mu cyumweru gishize Profemmes Twese Hamwe n’ abafatanyabikorwa bayo bamaganye ubutumwa bwatambukijwe Niyibira. Icyo gihe Kanakuze Jeanne d’ arc yasabye Leta y’ u Rwanda gukurikirana Niyibikora.

Kuva ibi byatangira umuvugabutumwa Niyibikora ntacyo aratangaza kubimuvugwaho dore ko yabanje kujya yanga kwitaba telefone ye ngendanwa none ubu ikaba itakiba no ku murongo.