Print

Urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’inkuru Nziza zafunzwe kubera urusaku

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 February 2018 Yasuwe: 1801

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare,2018 nibwo Akarere ka Nyarugenge kafunze Urusengero Redeemed Gospel Church ruyobora na Bishop Rugagi Innocent n’urw’Itorero Inkuru Nziza bitewe no tubahiriza ibyo basabwe.

Inkuru Nziza na Reedemed Gospel Church zombi ziherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge bagiye basabwa mu bihe bitandukanye kugabanya urusaku rw’isengero zabo ariko batinda kubahiriza icyo cyemezo cyabasaga kugabanya urusaku rukunze kumvikana mu materaniro yabo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ni kenshi bwagiye bwihanangiriza abayobozi b’amadini n’amatorero kwirinda urusaku ruturuka mu nsengero basengeramo bikabangamira ituze ry’abaturage bahegereye.

Ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganyiriza ko abateza urusaku rukabije nijoro, igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugera kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo.

Ingingo ya 108 y’itegeko ngenga nomero 04 /2005 ryo ku wa 8 Mata 2005 rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, igena igihano ku bateza urusaku cy’igifungo kigera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri nshuro habaye urusaku.


Comments

bosco 13 February 2018

Ariko se ko badafunga imshini zisya amabuye ziba ziri hagati mubaturage,zikora kumanywa na nijoro?
Abo baturage bo ntabwo ari abantu?bazajye I Gatumba muri Ngororero barebe ko imashini zisya amabuye zitari hagati mungo zabaturage