Print

Nigeria: Umukozi yabeshyeye inzoka ko yamize ibihumbi 100$

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 February 2018 Yasuwe: 1011

Nigeria-Umukozi mu kigo cya Leta gishinzwe gutegura ibibazo bitangwa mu mashuri, yirukanywe mu kazi azizwa kubeshya ko amadorali 100 ya Amerika yabuze yamizwe n’inzoka.

Uyu mukozi yatanze ibisubizo bidahitswe byatumye akurwa mu kazi.
BBC yatangaje ko Philomena Chieshe yahamirije akanama gashinzwe igenzura mu kigo yakoragamo i Makurdi ko amadorali 100 ya Amerika yamizwe n’inzoka.

Abashinzwe ubugenzuzi babwiye uyu mugabo ko ibyo avuga nta nshingiro bifite.

Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Nigeria rwashyize ku rukuta rwa Twitter igisiga gihiga inzoka maze bandikaho bagira ati "nta mpuhwe ku nzoka imira amafaranga".

Mu gihe cyisaka muri 2017, ikigo gishinzwe kurwanya ruswa cyasanze mu nzu y’umuturage mafaranga agera kuri Miriyoni mirongo ine n’eshatu tatu z’amadolari (43M $).