Print

Neymar yerekanye ubwambure bwe bumwinjiriza Miliyoni 473Rwf

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 February 2018 Yasuwe: 2037

Nyuma y’uko yizihije isabukuru y’amavuko mu minsi ishize umukinnyi Neymar da Silva Santos Júnior yashyize hanze ifoto ye yerekana ubwambure bwe.

Iyi foto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yafashwe na gafotozi ukomeye abinyujije mu ruhererekane rw’amafoto ye y’abantu bambaye ubusa bikinze igitambaro cyo kwihanaguza(serviette/Essuie-main).

Mario Testino urimo gukora uru ruhererekane rw’amafoto y’ibyamamare yerekanye ko iya Neymar iri ku mwanya w’150.

Cristiano nawe yafotowe ifoto nk’iyi

Iyi foto iri kuri konti ya Instagram Neymar akoresha iraza kumwinjiriza miliyoni 473 z’amanyarwanda.

Uyu musore wavukiye mu gace kitwa Mogi das Cruzes muri Brazil afite uburebure bwa Metero 1 na cm 75. Yakinnye mu makipe atandukanye arimo Santos y’iwabo yakuriyemo, ahava yerekeza mu ikipe ya Fc Barcelone na Paris Saint-Germain yasinyiye mu minsi mike ishize.

Neymar yerekanye ubwambure bwe

Mario uri gufotora ibyamamare

Neymar akundana na Bruna Marquez usanzwe ari umunyamideli ndetse agakina amafilimi.Bamaze imyaka 5 bavugwa mu rukundo, nubwo mu minsi ishize baherutse gutandukana bapfa y’uko uyu mukobwa yanze ko bakora ubukwe gusa bakongera kwiyunga.