Print

Abakobwa 2 bahataniye ikamba barasiga abapasiteri bakomanyije imitwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 February 2018 Yasuwe: 2680

Umushumba w’itorero Redeemed Gospel Church Bishop Rugagi Innocent ndetse na Pasiteri Rev.Kayumba Fraterne baherutse gutangaza abakobwa bashyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018; ibintu batumvikanyeho kimwe na Prophete Jean Bosco Nsabimana.

Nta gihe kinini gishize havuzwe inkuru y’ubuhanuzi bwa bamwe mu bapasiteri bwavugaga uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.Bishop Rugagi niwe wabanje ahanura(n’ubwo yatangaje ko byumvikanye nabi) ko umukobwa uhatanye muri Miss Rwanda 2018 usengera mu itorero rye witwa Umunyana Shanitah azegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Ni ibintu benshi batuvuzeho rumwe kugeza ubwo Bishop Rugagi avugiye mu materaniro ko atahanuriye Umunyana Shanitah kuba Miss Rwanda 2018 ahubwo ko yamwaturiyeho uwo mugisha;icyo gihe yahise anasaba abakirisitu be gushyigikira uyu mukobwa nawe atangira kumwamamaza binyuze ku modoka ye akoresha yashyizeho ibipapuro byamamamza uyu mukobwa

Nta minsi myinshi yari ishize undi mupasiteri witwa Rev.Kayumba Fraterne avuze ko yeretswe umukobwa ufite nimero 22 muri Miss Rwanda witwa Ishimwe Noriella yegukana ikamba rya Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda.Uyu mupasiteri ntiyavuzwe cyane mu itangazamakuru.Ishimwe Noriella ari mu bakobwa 20 bahataniye ikamba bari I Nyamata mu mwiherero ‘Boot Camp’.

Rev.Kayumba Fraterne yeretswe Ishimwe Noliela agirwa Miss Rwanda 2018

Nyuma y’uko Bishop Rugagi na Rev.Kayumba batangaje abakobwa bashyigikiye muri Miss Rwanda, ku munsi wakurikiyeho Prophete Jean Bosco Nsabimana uzwi ku izina rya Pastor Fire, umushumba wa Patmos of Faith Church yumvikanye agaragaza ko aba bakozi b’Imana bavuzwe haruguru bahanuye ibinyoma.

Yagize ati " Ntabwo binaniye kumuhanurira (uzaba Miss Rwanda) ahubwo ndangira ngo menyeshe ko n’abahanuye nta Miss urimo. Uzatoranywa ni uwo ng’uwo uzaba watoranyijwe, ni ko kuri. Ikijyanye rero n’uwo Imana yampishurira, ni uko abahanuye batandukanye ntawe urimo (Nta miss Rwanda urimo). "

Pastor Fire yavuze ko muri aba bahanuriwe nta n’umwe uzegukana ikamba

Pastor Fire asa n’uw’ahamyaga ko nawe Imana yamweretse uzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018 ari naho yahereye ahakana ubuhanuzi bwa bagenzi be bakora umurimo w’Imana.

Ku ikubitiro, Bishop Rugagi Innocent niwe wumvikanye asa n’utishimiye ubuhanuzi bwa Pastor Fire buhakana ibyo beretswe.Rugagi ati :”Nk’umuntu uvuga gutyo yumvise napfuye yajya kurira he? Ubwo ni ukuvuga ngo yakoresha party (ibirori) ariko iyo party yamutunguka mu mazuru. Amen.



Ishimwe Noriella

Bishop Rugagi yanumvikanye ahamya ko abavuga ko ubuhanuzi bwe ari ibinyoma ari abamugiriye ishyari.Ngo abo bose bashatse kumwuririraho ngo nabo bavugwe mu itangazamakuru.

Ingingo y’Abapasiteri bijanditse mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ntiyashimishije abakirisitu binyuze mu bitekerezo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye banenze cyane uku guterana amagambo.



Umunyana Shanitah

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe


Comments

gakuba 14 February 2018

aba bavuga butumwa bitondere, ibyo bavuga kuko bizabatesha, Icyubahiro miss agomba kuba umwe abavuga butumwa ni babiri,