Print

Karekezi yarahiriye kwiyunga n’abafana ba Rayon Sports imbere ya Musanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2018 Yasuwe: 1314

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko umukino w’ikirarane arakina na Musanze FC uyu munsi ari ishiraniro, ndetse yiteguye kwiyunga n’abafana nyuma yo kunanirwa gutsinda Lydia Ludic mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko umukino w’uyu munsi awufata nk’uwa nyuma ndetse yizeye kwihaniza iyi kipe yo mu majyaruguru kugira ngo yigire imbere ku rutonde rwa shampiyona.

Karekezi n’abamwungirije ntibishimiye kunganya na LLB

Yagize ati “Ni umukino tugomba gutsinda kugira ngo tubashe kwiyongerera icyezere cyo kuzitwara neza mu mukino wo kwishyura tuzahura na Lydia Ludic mu Burundi ndetse tubashe kwigira imbere muri shampiyona.”

Karekezi ari ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’ u Rwanda n’amanota 15 aho Kiyovu Sports iyoboye n’amanota 20 mu gihe Musanze ari iya 14 n’amanota 9.

Rayon Sports niyo yakira Musanze Fc kuri stade ya Kigali I Nyamirambo uyu munsi saa 15h30.