Print

Abanyekongo 200 000 bahungiye muri Uganda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 February 2018 Yasuwe: 794

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu HRW watangaje ko abanyekongo ibihumbi 200 bamaze guhunga intambara z’ amoko zikomeje gufata indi ntera mu ntara ya Ituri bagahungira mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda.

Amakuru Dail monitor yakuye kuri HRW avuga ko buri munsi abantu 800 binjira muri Uganda. Ngo kuva mu Ukuboza umwaka ushize wa 2017 abagera ku bihumbi 200 nibo bamaze kwinjira mu gihugu cya Uganda.

Itambara zikura abaturage mu byabo si iza none mu ntara ya Ituri kuko kuva muri 1999 kugera muri 2003 abaturage ibihumbi 60 bishwe abandi ibihumbi 600 bagakurwa mu byabo nk’ uko bitangazwa na HRW.

Abakozi b’ Umuryango wa Abibumbye bavuga ko I Kampala hamaze kugera impunzi ibihumbi 22 zivuga ko zasize abaturage benshi bishwe abandi batwikiwe.

Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR rivuga ko impunzi enye zapfuye zirohamye mu kiyaga cya Albert ubwo zavaga muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo zijya muri Uganda.

UNHCR ivuga ko izi mpunzi zambuka ikiyaga cya Albert zikoresheje ubwato buto bw’ imbaho busanzwe bukoreshwa mu burobyi ibintu bishobora gushyira ubuzima bwazo mu kaga gakomeye nta kabuza.

Izi mvururu n’ intambara y’ amoko bikomeje gufata intera muri Repubulika iharanira mu gihe Perezida Joseph Kabila uri ku butegetsi kuva muri 2001 asa nudashaka kuburekura. Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2018, Perezida wa Komisiyo y’ amatora muri Kongo yatangaje ko amatora ya Perezida w’ iki gihugu ashobora kutaba mu Ukuboza uyu mwaka nihataboneka imashini z’ itora(voting machine).