Print

Ibiciro by’amata byazamuwe mu gihugu hose

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 February 2018 Yasuwe: 2474

Guhera tariki ya 13 Gashyantare, 2018 Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda yamenyesheje abantu bose ibiciro bishya by’amata ku burozi, abacuruzi n’abanyenganda batandukanye mu gihugu hose.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Bwana Vincent Munyeshyaka Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda,risobanura ko ari imyanzuro yafashe hashingiwe ku nama iyi Minisiteri yagiranye n’inzego zitandukanye ndetse n’abarozi n’inzego zibanze mu Ntara zose z’u Rwanda.

UMURYANGO.rw ufite kopi y’ir’itangazo ryerekana ko litiro y’amata yashyizwe ku mafaranga 200 ku mworozi uzajya uyajyana ku ikusanyirizo ry’amata.

Ikusanyirizo rizajya rigurisha litiro imwe ku mafaranga 220 frw.

Amakusanyirizo akorana n’uruganda rw’Inyange na Nyanza Dairy ngo azajya ahabwa 220 Frw ari uko amata ageze kuri Savana/Nyagatare, Mukamira Dairy na Nyanza Dairy.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko umworozi cyangwa ikusanyirizo rizajya rigeza amata ku ruganda rw’Inyange I Masaka azajya yishyurwa 240 Frw kuri litiro imwe.

Aborozi bari basanzwe bafite umuguzi cyangwa isoko ryishyura hejuru y’amafaranga 200 kuri litiro y’amata,iri tangazo ntacyo rihindura.

Umwe mu borozi wavuganye n’ikinyamakuru UMURYANGO.rw yavuze ko bishimiye izamurwa ry’igiciro ashingiye ku kuba bari basanzwe bacuruza Litiro ku mafaranga 180 none ubu Minisiteri ikaba yemeje ko ari amafaranga 200Rwf.

ITANGAZO:


Comments

faki 14 February 2018

Nzaba ndeba irivugururwa reta yaretse umunu akagurisha uko ashaka numuguzi akagura aho abona inyungu