Print

King James yaririmbiye abakunzi be umwe atera ivi-AMAFOTO

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 15 February 2018 Yasuwe: 3710

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu Tariki y 14 Gashyantare 2018 mu birori byo kwizihiza umunsi w’abakundana (Saint Valentine) ubwo King James yaririmbiraga imbaga nyamwinshi y’abantu bari bitabiriye igitaramo yari yakoreye muri imwe muri hoteli zo muri Kigali nibwo umwe mu bafana yateye ivi yambika impeta umukunzi we amusaba ko bazashyingiranwa maze nawe ntakuzuyaza arabyemera.

Ubwo King James yaririmbaga indirimbo ze z’urukundo akazajya acishamo gato akaganiriza abafana, amaze kuririmba indirimbo ye yise “Nturare utabivuze” yahise asaba umusore waba wifuza gusaba umukunzi we ko bazabana ko yakwigira imbere akabyaza umusaruro umwanya w’ibyishimo yari abonye maze uyu musore aratambuka ahamagara umukunzi we arapfukama amusaba kumubera umufasha.


Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi ndetse bagaragaje ko bishimiye umuziki w’umwimerere bahawe na King James benshi bakunze kwita umwami w’imitoma bitewe n’amarenga akoresha mu ndirimbo ze.


Comments

karake 15 February 2018

Ntimutangazwe nuko hali Hotel yabahaye icyumba cyo gusambaniramo.Baliya bose ubona,abenshi ni abisambanira gusa.Ntacyo bibabwiye gusambana kuko babyita “gukundana”.Imana bayiteye umugongo kandi ariyo yabahaye ariya maso,amenyo,ibiganza,ururimi,ibiganza …byo gukomera amashyi King James.Gusuzugura imana ntacyo bibwiye abantu.Ndetse na Bible imana yaduhaye,bayikuba na Zero.Ntabwo bayemera kuko ibabuza gusambana.Mbisubiremo,imana yaduhaye sex kugirango tuzayihe gusa umuntu umwe tuzabana officially,tukishimana (Imigani 5:15-20).Aho kuyiha abahisi n’abagenzi (passers-by).Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Kandi ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka uri hafi.Ntacyo bimaze “kwishimisha” akanya gato no kuli Saint Valentin,ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.