Print

Umuyobozi muri Minisiteri yirukanywe burundu nyuma yo guha mushiki we za misiyo hanze

Yanditwe na: 15 February 2018 Yasuwe: 6132

Gashayija Nathan wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yirukanywe burundu n’ inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018. Uyu muyobozi yahaga ubutumwa bw’akazi mushikiwe utari umukozi wa Leta.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize yagejejwe mu rukiko akurikiranweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo , aho ubushinjacyaha buvuga ko yajyaga ashyira mushiki we witwa Nora Nyiraneza ku rutonde rw’abahabwa ubutumwa bw’akazi bajya mu nama mu mahanga kandi atari umukozi wa Leta.

Nyuma y’aho Gashayija atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye cy’uko agomba gufungwa by’agateganyo, yahise ajuririra Urukiko Rukuru, ariko rukaba rwaje gutera utwatsi icyifuzo cye.
Ubwo haburanwaga ubujurire ku wa kabiri tari ki ya 28 Gashyantare uyu mwaka, Gashayija n’abunganizi be mu by’amategeko bahakanye ko mushiki we yaba yaragiye mu butumwa bw’akazi nk’umukozi wa Leta cyangwa ahagarariye minisiteri runaka, ahubwo akaba ngo yarabugiyemo nk’inzobere mu by’ubukerarugendo.

Nyiraneza ngo yahabwaga amatike y’indege ndetse n’andi mafaranga amubeshaho igihe yajyaga mu nama zitandukanye zaberaga mu Rwanda no muri Uganda.

SRC: Izuba rirashe


Comments

shumbusho 20 February 2018

oya sha Rugema si shyari uyu mugabo yigeze no kurya ruswa yohereza
uwitwa Mwanangu mubudage kwiga guhinga ibisheke nyamara Mwanangu
yigishaga Engish ari nayo yize.


richard 19 February 2018

Bagere nokuri habitegeko washyizeho abadiregiteri bamutura bakamufasha no mubusahuzi bwe, maze agashyira icyocyere nigitutu mubatamufasha muriyo migambiye, nkuzwi byahafi mukumufasha gusahura imishinga yabanyakoreya ifasha abaturage, nikegera cye yakuyiyo mu murenge ngokijye kimutotereza abandi kibahimbira ibyaha kitwa semwema


Faustin Rugema 19 February 2018

Uyu mugabo ararengana rwose, aka nakarengane kuwo bari bahanganye mu kazi akajya amugirira ishyari buri gihe none bisoje amwirengeje, aba banyamakuru rero mujye mushishoza


Damas 15 February 2018

Itonesha n icyenewabo bimunga ubukungu bw igihugu


kihumbi 15 February 2018

Ike gihugu cyacu,nibafate ingamba ziboneye kucyenewabo kuko kiri mubintu bihombya igihugu.


kabutindi 15 February 2018

Kugirango umuntu abe inzobere abyigira ahaganahe ngo n’abandi bazajye kwigirayo maze bajye boherezwa mumahanga guhagararira igihugu