Print

Morgan Tsvangirai wigeze kuba Minisitiri w’ Intebe wa Zimbabwe yapfuye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 February 2018 Yasuwe: 984

Umukuru w’ abatavuga n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe Morgan Tsvangirai yitabye Imana ku myaka 65 y’ amavuko aguye mu bitaro byo muri Afurika y’ Epfo nk’ uko byatangajwe n’umuvugizi w’ ishyaka MDC, Nelson Chamisa.

Morgan Tsvangirai yitabye Imana nyuma y’ uko kuva muri Kamena 2016 inshuro zitandukanye yajyaga mu bitaro kwivuza kanseri akazongera agasubirayo.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo yongeye gusubira mu bitaro ngo abaganga bakomeze gukurikiranira hafi ubuzima bwe ariko birangira kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018 asezeye ku isi y’ abazima. Yaherukaga kugaragara mu ruhame mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo yari yasuye imwe muri Pariki zo mu gihugu cya Zimbabwe.

Tsvangirai azwi cyane muri politiki ya Zimbabwe mu ishyaka MDC, yumvikanye kenshi anenga ubutetsi bwa Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe uherutse kweguzwa ku butegetsi.

CNN yatangaje ko urupfu rwa Morgan Tsvangirai ruhaye Emmerson Mnangagwa amahirwe menshi yo kuzatsinda amatora ya Perezida wa Zimbabwe. Mnangagwa yafashe ubutegetsi mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2017.

Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Afurika y’ Epfo ANC ryifatanye n’ ishyaka MDC n’ abari ku ruhande rwa Morgan Tsvangirai.

Nyakwigendera Morgan Tsvangirai yagerageje inshuro nyinshi kuba Perezida wa Zimbabwe binyuze mu matora abura aho amenera kuko inshuro zose Robert Mugabe ari we watorwaga n’ Abanyazimbabwe benshi.

Tsvangirai yabaye Minisitiri w’ Intebe wa Zimbabwe kuva tariki 11 Gashyantare 2009 Robert Mugabe amusibuza kuri uyu mwanya tariki 11 Nzeli 2013.