Print

Afurika y’ Epfo ibonye Perezida mushya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 February 2018 Yasuwe: 2124

Cyril Ramaphosa amaze kwemezwa ko ari we Perezida wa Repubulika y’ Afurika y’ Epfo. Asimbuye Jacob Zuma waraye atangaje ko yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gushyirwaho igitutu ngo ave ku butegetsi.

Perezida mushya w’ Afurika y’ Epfo ni we mukandida rukumbi watanzwe. Amatora yakoze n’ inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018. Aya matora abaye nyuma y’ amasaha atageze kuri 24 Zuma yemeye kwegura ku mwanya wa Perezida.

Zuma yatangaje ko yeguye nyuma y’ uko ishyaka riri ku butegetsi ANC ryari ryamushyizeho igitutu ngo yegure cyangwa yeguzwe binyuze mu matora y’ abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Zuma aregwa ibyaha bitandukanye bya ruswa ariko byose arabihakana akavuga ko nta kibi yakoze. Ejo hashize mbere y’ uko atangaza ko yeguye yabanje kuvuga ko atabona impamvu yo kumwirukana ku butegetsi shishi itabona ashimangira ko nta kibi yakoze.

Ishyaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ Afurika y’ Epfo Economic Freedom Fighters ryatangaje ko ridashyigikiye uburyo uyu muperezida mushya wari uherutse gutorerwa kuyobora ANC yatowemo. Ku bwabo ngo bifuzaga ko habaho amatora rusange y’ abaturage bose aho kugira ngo hatore abagize inteko ishinga amategeko gusa.

Umusesenguzi wa politiki witwa Lebo Diseko yabwiye BBC ko Cyril Ramaphosa yari afite inzozi zo kuzaba Perezida wa Afurika y’ Epfo zo kuva 1994.

Uyu muperezida afite akazi katoroshye ko guhangana n’ ikibazo cy’ ubukungu dore ko muri Afurika y’ Epfo ibura ry’ akazi riri ku kigero cya 30% kandi rikaba rizamuka ku kigero cya 40% mu rubyiruko.

Cyril Ramaphosa

Cyril Ramaphosa na Jacob Zuma yasimbuye