Print

Umusore wishe abanyeshuri 17 yigeze kurwanira n’ umukunzi we ku ishuri

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 February 2018 Yasuwe: 3331

None tariki 15 Gashyantare 2018, nibwo hamenyekanye ko umusore witwa Nikolas Cruz w’ imyaka 19 yishe abanyeshuri 17 akomeretsa abandi benshi abarashe amasasu.

Abarimu bigisha ku kigo cyo kuri Leta ya Frolida aho byabereye batangaje ko bari baraburiwe ko uyu musore Cruz ari uwo kwitonderwa.

Cruz amaze kurasa bagenzi be yahise acika yuzuyeho amaraso aza gufatirwa muri kilometero nkeya ubu afungiye muri kasho ya polisi.

Umwarimu w’ imibare ku kigo Cruz yigagaho witwa Jim Gard yabwiye Miami Herald ko uyu musore yari yarabujijwe kwinjira mu kigo ahetse igikapu kuko bakekaga ko ashobora gutwaramo imbunda n’ amasasu.

Amakuru avuga ko Cruz umwaka ushize yirukanywe ku kigo, gusa ubuyobozi bw’ icyo kigo ntabwo bwatangaje icyatumye yirukanwa. Umunyeshuri witwa Victoria Olvera w’ imyaka 17 yatangarije ibiro ntaramakuru by’ Abanyamerika Associated Press ko aho Cruz yigaga yirukaniwe kuba yarakubise umukobwa bakundanaga.

Uwitwa Joshua Charo wahoze yigana na Cruz yatangaje ko bajyaga babona amasasu mu gikapu cye bakagira ubwoba ati “Ibyo yakoze ntabwo byantunguye”.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko byari bisanzwe bizwi ko Cruz ari ikibazo ku bantu ndetse ko afite ibibazo byo mu mutwe asaba abantu kujya batanga umuntu nk’ uwo ku bashinzwe umutekano mbere y’ uko akora isanganya nk’ iryo yakoze.


Comments

Gatare 15 February 2018

Always iminsi y’imperuka.Muzi neza ko imana yari yarabihanuye yuko mu minsi y’imperuka tuzaba mu bihe biruhije kurusha mbere (2 Timothy 3:1).Reba izi ntambara ku isi hose,reba Kamikazes birirwa bituritsa bakica abantu batabarika,reba ubusambanyi bita ngo ni ugukundana,reba Pollution na Climate Change,reba ibitwaro bya kirimbuzi barimo gukora ku bwinshi,reba abanyamadini birirwa barya amafaranga y’abantu biyita abakozi b’imana,mu gihe Yesu n’abigishwa be babwirizaga ku buntu,ndetse bagasiga badusabye natwe gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8),reba abagore bigira Pastors,Bishops,Apotres kandi imana ibuza abagore kuyobora amadini,etc…Ibi byose byerekana ko Imperuka iri hafi.
Nubwo benshi mutemera imperuka,nyamara imana iyivuga henshi muli Bible (Ibyakozwe 17:31).