Print

Areruya yatangaje impamvu Team Rwanda iri kurushwa na Eritrea muri shampiyona y’Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2018 Yasuwe: 1141

Kabuhariwe Areruya Joseph yatangaje ko kuba igihugu cya Eritrea cyaratangiye umukino wo gusiganwa ku magare kera cyane bigifasha kwitwara neza mu marushanwa nyafurika ndetse n’abakinnyi bacyo bakaba bari kwitwara neza ugereranyije n’u Rwanda rutangiye gushyira ingufu mu mukino wo gusiganwa ku magare mu myaka mike ishize.

Areruya ntabwo yatunguwe no kwigaragaza kwa Eritrea

Areruya wegukanye umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka 23 uyu munsi, yatangarije televiziyo y’u Rwanda ko kwitwara neza kwa Eritrea ntawe bikwiye gutungura kuko imaze imyaka myinshi yita ku mukino wo gusiganwa ku magare ugereranyije n’ u Rwanda.

Yagize ati “Igihugu cya Eritrea cyatangiye kwita ku mukino wo gusiganwa ku magare kera cyane mu gihe twe aribwo tugitangira kwiyubaka.Nubwo turi gutera imbere,bo bafite urwego bamaze kugeraho gusa natwe mu mwaka umwe cyangwa 2 tuzaba tubarusha kuko umukino wo gusiganwa ku magare uri gutera imbere cyane.”

Eritrea imaze kwegukana imidali hafi ya yose muri shampiyona y’Afurika

Areruya yemeje ko kuba iki gihugu kimaze kwiharira imidali myinshi muri shampiyona y’Afurika iri kubera mu Rwanda ari imyiteguro myiza bagize gusa Team Rwanda yiteguye kubigaranzura mu marushanwa ari imbere.

Ku munsi w’ejo amakipe azafata ikiruhuko aho azongera guhatana ku wa Gatandatu my ngimbi,mu bangavu no mu bagore mu gihe abagabo bakuru bazakina ku cyumweru.