Print

Kigali: Afungiye kwiba moto akoresheje urufunguzo rw’urucurano

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 February 2018 Yasuwe: 536

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali ifunze uwitwa Nubahumpatse Jean Pierre nyuma yo kugerageza kwiba Moto RD 825S akoresheje urufunguzo rw’urucurano. Byabaye tariki ya 14 Gashyantare ahitwa Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara ahagana ku isaha ya saamoya n’igice z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu,yagize ati:” Uyu Nubahumpatse asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto. Uwo munsi nta moto yari afite, yari yiriwe i Nyabugogo. Mu masaha y’uwo mugoroba, yarebye ku jisho mugenzi we wari waparitse moto hafi aho, niko kuyatsa akoresheje urufunguzo yari afite rw’urucurano arigendera.

Nyir’ukwibwa yahise akebuka abura moto ye ahita ahamagara bagenzi be ko yibwe moto. Bidatinze, abamotari bari hafi aho bahise batabaza ari nako batangatanga hirya no hino, maze bo ubwabo baramwifatira bamushyikiriza Polisi ikorera aho abagenzi bategera imodoka Nyabugogo. Nyuma yo gufatwa, Nubahumpatse yavuze ko yayitiranyije n’iye ariko twaragenzuye dusanga nta moto yari yiriranwe.’’ Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kimisagara. Iyi moto Polisi y’u Rwanda yahise iyisubiza nyirayo witwa Musonera Richard.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yashimiye abamotari n’abandi batanze amakuru yatumye iyi moto ifatwa, asaba abamotari kwirinda uburangare, bakajya bagenzura aho baparika ibinyabiziga byabo.

Yagize ati: ‘’ Ntimukwiye kujya kure y’aho mwaparitse ibinyabiziga byanyu, igihe mugiye kure gato, mugomba gusigira ibinyabiziga byanyu abashinzwe kubicungira umutekano kuko bakora kinyamwuga kandi barahari; ibi ni mu rwego rwo kwizera umutekano uhagije.’’

Uretse kuba yarafatiwe mu cyuho agerageza kwiba moto ya mugenzi we uwo munsi, iperereza rya Polisi riranerekana ko uyu Nubahumpatse Jean Piere anasanzwe akurikiranyweho kurigisa moto yatwariraga undi muntu wari umaze iminsi mike ayimuhaye.

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko moto 13 zari zaribwe hirya no hino mu gihugu, zarabonetse zikaba zarasubijwe ba nyirazo kuwa uyu mwaka watangira. Abantu 12 bafite aho bahuriye n’ubujura bwazo bamaze gushyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo zibakurikirane.

Ingingo ya 300 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.