Print

Nyuma y’ibibazo yagize ku bwonko, Kanye yagarutse kuri instagram atera imitoma Kardashian

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 February 2018 Yasuwe: 1673

Nyuma y’igihe kinini umuraperi Kanye West adakoresha urubuga rwa Instagram rukunzwe na benshi yongeye kugaruka yifuriza umugore we Kim Kardashian umunsi mwiza w’abakundanye, St Valentin.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru (umunsi wizihijweho St Valentin) nibwo Kanye West w’imyaka 40 y’amavuko yashyize ifoto ya Kardashian kuri instagram amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana ‘St Valentin nziza mukunzi wanjye’.

Kanye West yahagaritse gukoresha instagram nyuma y’uko ahuye n’uburwayi bwafasha ku bwonko akajyanwa kwa muganga akamaramo igihe kinini.Uyu mugabo ubyaye gatatu(se w’abana 3)kuva mu mwaka wa 2017 ntiyaherukaga gukoresha instagram, amafoto n’amashusho yariho yari yarayasibye bitewe n’uburwayi yagize.

Muri Nzeri,2016 nibwo Kanye West yari yafunguye konti ya instagram.

Ku wa 14 Gashyantare,2018 ku munsi w’abakundanye nibwo bwa mbere muri uyu mwaka yanditse kuri Instagram yandikiraga Kim amwifuriza kugira uwo munsi w’ibyishimo.


Kanye yagize ati “ Mukundwa nkwifuriza umunsi wa Valentine w’ibyishimo “.