Print

Mekseb yahaye ubutumwa bukomeye Abanyarwanda ku irushanwa ryo ku cyumweru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2018 Yasuwe: 1006

Umunya Eritrea Debesay Mekseb yabwiye abanyarwanda ko we na bagenzi be biteguye gutwara umudali wa zahabu ku Cyumweru mu gusiganwa mu muhanda mu bakuru nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu mu gusiganwa umuntu ku giti cye.

Mekseb yatsinze Areruya na Nsengimana mu gusiganwa umuntu ku giti cye

Debesay yabwiye abanyamakuru ko umudali wa zahabu yatwaye mu gusiganwa umuntu ku giti yari awiteze ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose we na bagenzi be bakegukana undi mudali wa zahabu ku Cyumweru.

Yagize ati “Nari niteze kwegukana umudali wa zahabu mu gusiganwa umuntu ku giti cye kuko njye watwaye shampiyona ya Eritrea mu gusiganwa umuntu ku giti cye gusa ikituraje ishinga njye na bagenzi banjye n’ukwegukana umudali wa zahabu ku cyumweru.”

Debesay Mekseb yavuze ko Eritrea itazorohera u Rwanda ku cyumweru

Ikipe ya Eritrea yazanye ikipe ikomeye muri iyi shampiyona y’Afurika barimo amazina akomeye azwi cyane mu Rwanda nka Meron Teshome, Amanuel Gebrezgabhier, Metkel Eyob, Henok muluberhan, Simon Mussie, Tesfom Okubamariam na Debesay Mekseb.

Team Rwanda irasabwa gukora ibishoboka byose igahagarika Eritrea ku Cyumweru

Gusiganwa mu muhanda mu bakuru n’abatarengeje imyaka 23,biteganyijwe ku Cyumweru aho hazakinwa ibirometero 168,bakazakoresha umuhanda wa Stade Amahoro (Mu migina)-Controle Technique-Hotel Le Printemps -Kimironko (deviation Kibagabaga) -Kibagabaga Hospital – Deviation Kinyinya – Mu Kabuga ka Nyarutarama (Kwa Ndengeye) – MTN Center – RDB – Mu Rwego – Airtel – Stade Amahoro.