Print

Kirehe: Gitifu afunzwe acyekwaho gutera inda umwana w’ imfubyi wamukoreraga akazi ko mu rugo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 February 2018 Yasuwe: 2429

Umugabo w’ imyaka 35 uyobora kamwe mu tugari two mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi kuri uyu wa 15 Gashyantare 2018 akurikiranyweho gutera inda umwana w’ imfubyi wamukoreraga akazi ko mu rugo nk’ uko byatangaje n’ ubuyobozi bw’ akarere.

Umuyobozi w’ akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yabwiye Igihe ko uyu Munyamabanga nshingwabikorwa ibyo ashinjwa yaba yarabikoze ataraba umuyobozi dore ko ngo kuri ubu uyu mukobwa yamaze kubyara ndetse umwana babyaye ari hafi kugira umwaka n’ igice.

Uyu mwana w’ umukobwa bivugwa ko yabyaranye na gitifu w’ akagari afite imyaka 16 y’ amavuko.

Imibare ya Minisiteri y’ Uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango igaragaraza ko ku mwaka abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ ubukure bagera ku bihumbi 18. Aba bagerwa n’ ingaruka zirimo no guciriza amashuri.

Icyo amategeko avuga ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ ubukure

Ingingo y’190 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose, hanyuma ingingo y’191 yo ikavuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Ingingo y’192 yo ivuga iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo y’193 yo ivuga ko iyo gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa byamuteye indwara idakira, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Umwana uvugwa aha hose, ni uwo ari we wese utarageze ku myaka 18 y’amavuko.