Print

Karekezi yatangaje impamvu Diarra yasubiye inyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2018 Yasuwe: 1787

Kuba umukinnyi Ismaila Diarra yaraguzwe mu kwezi kwa cyenda ku umwaka ushize, akamara amezi 4 adakina,biri mu mpamvu zikomeye Karekezi Olivier abona zateye uyu rutahizamu gusubira inyuma mu mikinire ye.

Rayon Sports yananiwe Lydia Ludic i Kigali

Ismaila Diarra ntiyitwaye neza mu mikino aheruka gukina irimo uwo Rayon Sports yahuye na APR FC ndetse n’uwo yanganyije na Lydia Ludic igitego 1-1, aho yasimbujwe hakiri kare cyane kubera kutitwara neza.

Ismaila Diarra ntiyashoboye gutsinda APR FC nkuko yari abimenyereye

Mu kiganiro Karekezi Olivier aheruka kugirana n’abanyamakuru,yababwiye ko we na bagenzi be bafatanyije gutoza Rayon Sports badashimishijwe n’imikinire y’uyu musore muri iyi minsi,gusa bari gukora ibishoboka byose kugira ngo agaruke mu bihe byiza.

Yagize ati “Turimo kugerageza kongerera Diarra umwuka kuko kuba yaramaze amezi 4 adakina byamukozeho ndetse ninayo mpamvu mwabonye kuri APR FC na Lydia Ludic twageragezaga gusatira ariko ugasanga Diarra umwuka urabura niyo mpamvu turi kumwitaho cyane kuko turamukeneye muri iyi minsi.”

Ubusatirizi bwa Rayon Sports bwasubiye inyuma kubera Diarra utari mu bihe byiza

Kuba Diarra atari kwitwara neza,byatumye Rayon Sports itsindwa na APR FC ibitego 2-1 mu mukino wa 3 w’igikombe cy’Agaciro kuko nta mukino Diarra yakinnye nayo ngo abure igitego uretse uyu wonyine.

Karekezi yijeje abafana ko Diarra azagaruka mu bihe byiza

Rayon Sports iri mu myiteguro ikomeye yo kwitegura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League izakina na Lydia Ludic Academic ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha