Print

Portugal: Polisi ifunze umugabo wari utwaye ibiyobyabwenge bya ’Cocaine’ mu mabuno

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 February 2018 Yasuwe: 2387

Polisi ikorera ku kibuga cy’indege cya Lisbon mu gihugu cya Portugal iratangaza y’uko yataye muri yombi umugabo utatangajwe amazina wari afite ikiro cya cocaine mu mabuno y’amahimbano ndetse n’undi mugabo wari witeguye kumutwara mu modoka amavunye ku kibuga cy’indege.

Ibi byabaye ku wa Kane aho umugabo umwe ukomoka muri Brazil yafashwe n’abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege bo muri Portugal bamucyetseho gutwara ibiyobyabwenge.

Mu isakwa ryakozwe basanze uyu mugabo yambaye amabuno y’amakorano yashyizemo ikiyobyabwenge cya kokayine cyingana n’ikiro kimwe.SKYNEWS ikomeza ivuga ko Polisi yanafashe undi mugabo nawe wari mu mugambi kuko yageze ku kibuga cy’indege ari mu modoka aje gufata uyu wasanganywe ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’.

Polisi ivuga ko iyo kokayine [cocaine], uwo mugabo yayikusanyije ayishyira mu mabuno yari yambariyeho harimo udupfunyika 5000 twi’byo biyobyabwenge .Byatunguye benshi uburyo polisi yafashe iyo cocaine kuko bigoye gutandukanya amabuno ya nyayo n’ayamahimbano.

Aba bagabo bakatiwe imyaka 12 y’igifungo.


Comments

Jean baptiste 18 February 2018

Ubwoc komwabakatiye cumi nibiri barungutse nabandi bateganya gukora ibisa ucyo barebereho murakoze.