Print

Umukinnyi wa filimi z’urukozasoni yiyemeje kwishyurira umwenda ikipe afana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2018 Yasuwe: 2873

Icyamamare mu gukina filimi z’urukozasoni Amandha Fox yatangaje ko yifuza gufasha ikipe yo mu cyiciro cya 3 yitwa Vincenza Calcio ifite ikibazo cy’amadeni ibereyemo abakinnyi bayo gishobora gutuma isenyuka.

Iki cyamamare cyatangaje ko cyiteguye kwishyurira umwenda w’amezi 4 iyi kipe iyi kipe yo mu cyiciro cya 3 mu Butaliyani (Serie C) irimo abakinnyi bayo aho cyemeje ko cyifuza gutanga 10 ku ijana ry’inyungu cyabonye mu kugurisha kalendari giherutse gushyira hanze.

Amandha uzwi nka “The Polish Venus” yatangaje ko akunda umugi wa Vincenza ndetse yifuza gufasha ikipe yo muri uyu mugi kugira ngo ive mu bibazo irimo cyane ko yakunze kuwamamarizamo ibikorwa bye.