Print

Undi mugore yatangaje ko yasambanye na Donald Trump none iwe byakomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2018 Yasuwe: 8726

Umunyamideli witwa Karen McDougal yatangaje ko yamaze amezi 9 aryamana na Donald Trump mu ibanga ndetse yagerageza gutangaza aya makuru abakozi b’uyu perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika usanzwe afite umugore witwa Melania Trump bakishyura ikinyamakuru akayabo k’ibihumbi 150 by’amadolari kugira ngo bigirwe ibanga.

Trump yifotoje ari kumwe na McDougal

Trump ukomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye kubera guca inyuma umugore we Melania,yongeye kuvugwa mu busambanyi n’umukobwa w’umunyamideli aho kuri iyi nshuro ariwe wabyiyandikiye mu ibaruwa ndende akabishyikiriza ikinyamakuru the New Yorker cyabishyize ku karubanda.

Uyu mugore wabaye umunyamideli mwiza wifotoje neza ku kinyamakuru cyitwa Playboy,yavuze ko we na TRUMP bahuriye mu birori mu mwaka wa 2006,akamubwira ko ari mwiza ndetse ko yamukunze bikarangira baryamanye.

McDougal ushinja Trump ko basambanye

Uyu mugore yavuze ko nyuma yo kurangiza kuryamana n’uyu muperezida,yamuhaye amafaranga akayanga akamubwira ko atigurishaahubwo yemeye ko baryamana kubera ko yamukunze,ibintu batumye Trump amara amezi 9 ajyamana mu ibanga n’uyu munyamideli.

Melania yanze ko Trump amufata ukuboko imbere y’abantu

Nyuma yo kumenya aya makuru,umugore wa Trump Melania yariye karungu ndetse hari aka video kagiye hanze bagiye gusura ibitaro abanyeshuli bo muri Florida baherutse kuraswa n’icyihebe barwariyemo, uyu mugore akanga ko Trump amufata ukuboko aho yamwiyatse bigatangaza abantu.

McDougal yifotoza amafoto ajya mu kinyamakuru Playboy

Iyi nkuru ije ikurikira iy’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni witwa Stormy Daniels nawe uherutse gutangaza ko yaryamanye na Donald Trump ubwo umugore we Melania yari atwite gusa umuvugizi wa Trump yavuze ko izi nkuru zose ari ibinyoma byambaye ubusa.