Print

Uwahaye ‘PHD’ Grace Mugabe yatawe muri yombi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 February 2018 Yasuwe: 1276

Ku wa 10 Mutarama, 2018 nibwo Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe rwatangiye iperereza ku mugore wa Robert Mugabe, Grace Mugabe hibazwa uburyo yabonyemo impamyabumenyi y’ikirenga(PHD) mu gihe gito yamaze yiga.

Icyo gihe ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe cya leta kitwa The Herald cyanditse ko Madamu Mugabe yakoze ubushakashatsi mu bigo by’abana.Bivugwa ko yahawe impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, nyuma y’amezi macye yari amaze kwiyandikisha muri kaminuza kandi ubundi ngo iyi mpamyabumenyi isaba imyaka myinshi y’ubushakashatsi.

Kuri ubu rero Umuyobozi wungirije (Vice chancellor) muri kaminuza nkuru ya Zimbabwe, Levi Nyagura, ari nayo yahaye Grace Mugabe PHD akaba yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe ashinjwa gutanga impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buryo butanyuze mu mucyo.

Umuyobozi w’iyi komosiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe, Goodson Nguni , yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko ‘Nyagura yatawe muri yombi, ntabwo twagira abantu batunga impamyabumenyi batakoreye mu mucyo”.

Nguni yavuze ko bitumvikana ukuntu Grace Mugabe yaba yarahawe PHD mu gihe gito kandi bisa ko uyigira akora ubushakatsi igihe kinini akandika ibitabo kugeza yemerewe ko iyo mpamyabumenyi y’ikirenga ayihawe ariko ngo kuri Grace siko byagenze yayibonye mu gihe gito gishoboka.

Madamu Mugabe yahoze ahagarara ku myigire ye.Muri nzeri, 2017, yabwiye mitingi y’ishyaka riri ku butegetsi ko yahawe impamyabumenyi y’ikirenga n’ubwo abamurwanya babishidikanyagaho.

Itangazamakuru ryo muri Zimbabwe ryakunze kuvuga ko ubushakashatsi avuga ko yakoze kugira ngo ahabwe iyo mpamyabumenyi, butagiye ahagarara. Bitandukanye n’ibisanzwe bikorwa.

Madamu Mugabe yambitswe ikamba rya PhD n’umugabo we bwite, wahoze ari perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, wahoze ari n’umuyobozi mukuru wa University of Zimbabwe.

Madamu Mugabe yizeraga kuzasimbura umugabo we ku butegetsi, ariko abatarashyigikiye iki gitecyerezo mu ishyaka rya Zanu-PF barabyamaganye.
Byateye igisirikare guhaguruka gihatira Bwana Mugabe kwegura ku butegetsi, birangiza imyaka 37 yari abumazeho.

Uwari umwungirije Emmerson Mnangagwa, yahise agirwa perezida wa Zimbabwe.

Robert Mugabe n’umufasha we, Grace Mugabe