Print

Umukobwa yagerageje kwiyahura mu modoka kubera uburwayi budakira afite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2018 Yasuwe: 2953

Umukobwa wahoze akina umupira w’amaguru mu ikipe ya Dunfermline Athletic witwa Kimberley Macfarlane yabwiwe n’urukiko ko niyongera kugerageza kwiyahura mu muhanda w’imodoka azafungwa nyuma yo kubigerageza inshuro 2 ntibikunde.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 arwaye indwara ikomeye ituma abagore batabasha kwihagarika, kubera kwiheba yasimbutse mu muhanda rwagati imodoka ziri kugenda kugira ngo imwe imugonge ntibyamuhira none urukiko rwo muri Scotland aho avuka rwamubwiye ko niyongera azafungwa.

Uyu mukobwa yagerageje kwiyahura taliki ya 14 Mutarama 2018 ntibyakunda,yongera kubikora ku munsi wakurikiyeho nabwo biranga, byatumye abashoferi bajya kumurega ko yashatse kwiyahura mu muhanda none ku munsi w’ejo urukiko rwamuhaye gasopo ko niyongera azakanirwa urumukwiriye.


Comments

19 February 2018

vrmnt biragora kubyakira ark nanone kwiyahura niyindi case so natejyereze umugambi imana imufiteh