Print

Mu marira n’ikiniga Umunyarwandakazi wanditse amateka yasezeye ku mukino w’Amagare

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 February 2018 Yasuwe: 4483

Mu marira avanze n’ikiniga yitsa imitima; Umukobwa witwa Girubuntu Jeanne d’Arc w’imyaka 22 y’amavuko yasezeye burundu ku mukino w’amagare bitewe n’uburwayi avuga ko amaranye imyaka ibiri.

Girubuntu afite amateka yihariye nk’umukobwa umwe rukumbi u Rwanda rwari rufite wanditse amateka muri Afurika no ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare.Asezeye asiga umukoro kuri bagenzi be bakinanaga uyu mukino w’amagare wamaze kubona abafana benshi kugeza ubu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare, 2018 nibwo hakinwaga Shampiyona ya Afurika imaze iminsi iri kubera mu Rwanda ikaba izasozwa ejo ku cyumweru.Girubuntu yari mu cyivunjye cy’abakobwa bari bahagarariye U Rwanda uyu munsi basiganwe ariko birangira batitwaye neza imbere y’ibindi bihugu bari bahatanye mu gusiganwa ku birometero 80.

Nyuma y’uyu mukino nibwo Girubuntu yahise atangaza ko asezeye kuri uyu mukino w’amagare yari yarihebeye ku mpamavu avuga ko ari iz’uburwayi buturuka ku kuba amaguru ye atareshaya akaba anyonga ababara (ashinjagira ashira).

Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko asezeye ku mukino yakundaga ariko ko byamugoraga cyane kunyonga kuko yaribwaga mu buryo bukomeye.Yagize ati “Ni irushanwa rya nyuma nkinnye, nkaba mpagaritse gusiganwa. Kuba mpagaritse si ukubera kubura imbaraga cyangwa nshaje ni ukubera ikibazo cy’uburwayi mfite kimaze igihe kinini, imyaka ibiri ni myinshi ntabasha kuvuzwa ngo nongere nkine uko bisanzwe none bikaba bigeze aho ntabakibasha no kurangiza isiganwa.”

Yakomeje agira ati “Nta kundi nzakomeza gufasha bagenzi banjye, haba mu kubagira inama no kubasangiza ku bunararibonye mfite. Ninjye mukinnyi abanyamahanga batinyaga, na Mosana (Umunya-Eritrea wegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye) yarabivuze ko ari njye yatinyaga ariko amaze kumva ko ndwaye ahita avuga ati ‘ngiye gutsinda nta kabuza’.”

Ikibazo cya Girubuntu wakinaga muri Les Amis Sportif y’i Rwamagana cyamenyekanye mu 2015 ubwo yari ari mu kigo cy’imyitozo cy’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi mu Busuwisi.Habuze uburyo bwatuma ajya kuvurirwa muri Afurika y’Epfo.

Girubuntu yazamukiye mu ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana


Comments

Bosco 18 February 2018

ariko bayobozi mushinzwe ishyirahamwe ryamagare ndetse na Ministeri ya sport numuco koko uyunwana wambara umwenda uriho idarapo ryigihugu koko habuze uburyo yavuzwa? rwose mukora nabi p ibibazo byose ni HE uzajya abicyemura gusa mwavuje uyumwanaagakomeza guhesha ishema igihugu


ye 18 February 2018

buriya ubajije bakubwira ko afite mutuelle nibatu organiser abakunzi bigare tumwivurize buri wese ureba igare niyo yatanga ijana 1gusa ntabitaro byo kuri iyi isi atakwivurizamo


Pascaline 18 February 2018

Nukuri birababaje kdi bitter ntagahunda kumva umuntu nkuyu arwara ntavurwe kdi yarahesheje ishema igihugu cyacu kugezanaho abanyamahanga baza bikandagira ngo nimba arimo barastindwa yarangiza agasezera kubera uburwayi nokubura ubufasha ngwavuzwe nukuri nitwigaye kdi pe birababaje biteye nagahinda