Print

Makenzi wakiniye Rayon Sports yaje i Kigali gukora ubukwe n’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 February 2018 Yasuwe: 4412

Umukinnyi Nizigiyimana Abdoul Karim ‘Makenzi’yagarutse i Kigali mu Rwanda aho yaje gukora ubukuwe n’umukunzi we w’umunyarwandakazi, Mutuyimana Nadjma.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo Makenzi waciye mu ikipe ya Rayon Sports mbere y’uko yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya yageze mu Rwanda.Yakiriwe n’umukunzi we na bamwe mu nshuti ze n’abo mu muryango w’umukobwa.

Ku tariki ya 24Werurwe, 2018 ahagana saa yine za mugitondo nibwo Makenzi azasaba anakwe umukunzi we mu muryango w’iwabo.Abatumiwe bazakirirwa mu kigo cya Recreative Kagarama i saa kumi.

Nadjma ugiye kurongorwa na Makenzi azwi cyane mu mashusho y’indirimbo Uncle Austin yafatanyijemo na Tom Close bise ‘Ndamuhamagara’.Uyu mukobwa kandi yanavuzwe mu rukundo n’umuhanzi w’umurundi Farious ‘Big Fizzo’ ariko birangira nta mishinga ikomeye bagezeho.