Print

Trump yikomye FBI kubera umusore warashe abanyeshuri 17 bagapfa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 February 2018 Yasuwe: 1608

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika yacyashye ibiro by’ Amerika bishinzwe ubutasi FBI abishinja igisa n’ uburangare bwo kuba bitaratahuye mbere umugambi w’ umusore warashe abanyeshuri akica 17 mu kigo cyo muri Leta ya Foloride imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Donald Trump abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Murimo gutakaza umwanya ngo murashaka ibihamya by’ uko Uburusiya bwivanze kwiyamamaza kwa Trump. Ntabwo bwivanzemo. Nimusubire ku nshingano zanyu mudutere ishema twese”

FBI yemeye ko yananiwe kuburira abaturage ko Nicholas Cruz w’ imyaka 19 afite umugambi wo kwivugana abantu birangira yishe abanyeshuri 17 mu ishuri Parkland.

Iki gitero cyabaye ku wa Gatatu tariki 13 Gashyantare 2018 kiri mu bitero byaguyemo abantu benshi kuva mu mwaka wa 2012.

Iki gitero kikimara kuba umunyeshuri wakirokotse yikomye Leta zunze ubumwe z’ Amerika zorohereza abaturage gutunga intwaro asaba ko abagize inteko ishinga amategeko ko bakanyaga itegeko ryo ryemerera rubanda gutunga imbunda.

Umwaka ushize nibwo Cruz yirukanywe mu kigo yishemo abanyeshuri 17 abandi bagakomereka. Ubuyobozi bw’ iki kigo bwari bwaratanze itegeko ko Cruz atemerewe kwinjira muri iri shuri ahetse igikapu. Umwe mu bakobwa biganaga na Cruz mbere y’ uko yirukanwa yabwiye itangazamakuru ko Cruz yirukaniwe ko yakubitiye mu kigo umukobwa bakundanaga.

Nyuma y’ igihe gito Cruz yishe bagenzi yafatiwe muri kilometero nkeya ajya gufungwa gusa hari amakuru avuga ko Cruz afite ibibazo byo mu mutwe.

Trump avuga ko bibabaje cyane kuba FBI itarabonye ibimenyetso cy’ uko Cruz ashaka kurasaba muri Foloride. Trump ahuza kuba FBI itaratahuwe umugambi wa Cruz no kuba ihugiye mu gutahura uruhare rw’Uburusiya mu matora ya Perezida w’ Amerika yo muri 2016.

Imbunda Nicholas Cruz yakoresheje yica bagenzi bigaga ku kigo yirukanyweho yari amaze amezi 12 ayiguze.