Print

Magufuli yasabye iperereza ku rupfu rw’umunyeshuri warashwe mu mutwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 February 2018 Yasuwe: 1900

Prezida wa Tanzaniya Pombe Magufuli yasabye inzego z’umutekano gukurikirana byihariye abishe barashe mu mutwe umunyeshuli wa Kaminuza Akwilina Akwilini ku wa Gatanu w’icyumweru dusoje.

Abinyujije kuri Twitter Magufuli yagize ati “Nababajwe cyane n’urupfu rw’umunyeshuli Akwilina Akwilini. Mfashe mu mugongo umuryango we, incuti ze, abanyeshuri biganaga nawe kuri NIT, n’undi wese wababajwe n’uru rupfu. Nasabye ababishinzwe bose gukora iperereza maze abo bizahama bakazahanwa bikomeye.”

Akwilina Akwilini yigaga ku ishuli ryigisha gutwara abantu"National Institute of Transport" (NIT), izina ryiwe n’ifoto byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yarashwe ari muri bisi ku munsi wa gatanu, hasigaye umunsi umwe ngo habe amatora muri karitsiye ya Kinondoni.

Ababibonye bavuga ko abapolisi bateye ibyuka bibabaza mu maso hamwe n’amasasu y’ukuri, bagerageza kwigizayo abayoboke ba Chadema bari mu myigaragambyo berekeza ku biro by’akanama gashinzwe amatora.

Bamwe mu bayoboke ba Chadema batawe muri yombi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, umukuru w’ishuli uyu mukobwa yigagamo, Prof Zacharia Mganilwa, yemeje ko uyu munyeshuli wabo Akwilina Akwilini yitabye Imana ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Avuga ko umubiri w’uwo mukobwa wari ufite igikomere cyaturutse ku kuraswa mu mutwe.

Uyu muyobozi kandi avuga ko uyu munyeshuri yari agiye ahitwa Bagamoyo.

Umuyoboz w’ igipolisi mu muji wa Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa yavuze ko hari umuntu warashwe agahita apfa, igihe igipolisi cyari gihanganye n’abayoboke ba Chadema mu myigaragambyo.

Izo mvururu zadutse biturutse ku bayoboke ba Chadama bakoze imyigaragambyo bajya ku biro by’akanama gashinzwe umutekano basaba ko bahabwa amakarita yo gukurikirana amatora.

Magufuli wa Tanzaniya