Print

Minnaert wari witezwe muri Rayon Sports ntiyumvikanye n’ubuyobozi bwayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2018 Yasuwe: 3530

Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wari umaze iminsi avugwa ko agiye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports nk’umuyobozi wa tekinike,ntiyabashije kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma y’iminsi bari bamaze baganira.

Karekezi yamaganye ibyo kuzana Minnaert

Uyu mugabo utarakiriwe neza na bamwe mu bafite aho bahuriye na Rayon Sports barimo abatoza,abafana na bamwe mu bayobozi b’iyi kubera imyitwarire mibi azwiho ituma ataramba mu makipe yose yaciyemo.

Ivan Minnaert watoje Rayon Sports muri 2016 akayivamo ashwanye n’ubuyobozi,yagaragaye yicaranye na perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi ku mukino iyi kipe yatsinze Musanze FC ibitego 3-2 ,byatumye benshi batekereza ko aje gusimbura Karekezi muri iyi kipe,gusa biza gutangazwa na Muvunyi ko agiye kugirwa umujyanama wa Karekezi none birangiye atumvikanye n’ubuyobozi.

Ivan Minnaert ntiyumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

Mu kiganiro Karekezi yahaye ikinyamakuru Umuseke mu minsi ishize,yavuze ko atazi Ivan Minnaert ndetse atamukeneye bikaba ariyo mpamvu ikekwa yaba itumye uyu mubiligi atamenera muri Rayon Sports ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko arafata indege imwerekeza iwabo uyu munsi.

Rayon Sports irerekeza mu Burundi gucakirana na LLB

Minnaert yaje ku iturufu rya perezida Muvunyi Paul wifuza ko umukino wa Rayon Sports wahinduka,Aho bivugwa ko yamuzanye mu modoka ye bwite kuri stade ya Kigali ku mukino wa Musanze FC none birangiye atabonye akazi.