Print

Bamporiki yunze mu rya Miss Igisabo wanenze ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwabatereranye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 February 2018 Yasuwe: 4030

Uwase Hirwa Honorine uzwi cyane nka Miss Igisabo wabaye Nyampiga ukunzwe wa 2017 (Miss Popularity) yanenze bikomeye ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butababaye hafi mu gihe cy’umwaka umwe bamaranye ikamba, asaba ko abagiye kubasimbura bo bazitwabwabo mu buryo bukwiye kuko bo batabikorewe.

Yabivuze mu ijoro ryakeye ubwo habaga igitaramo Mva rugamba na Njya Rugamba kubakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 n’abahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Mu bakobwa 15 bagombaga kwitabira iki gitaramo, abakobwa 5 nibo bonyine bageze ahabereye guhigura imihigo bahize ubwo biyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018.Miss Igisabo niwe wabimburiye abandi bakobwa avuga ibyo yari yiyemeje kuzakorera abanyarwanda ubwo yahataniraga ikamba.

Mu ijambo rye, yabanje gushima abagize igitekerezo cyo gushyiraho irushanwa rya Miss Rwanda avuga ko byatumye abona umuyoboro w’imibereho myiza.Avuga kandi ko kuba yarahatanye muri Miss Rwanda atari ibintu yakanguriwe ahubwo ko byari inzozi ze n’ubwo atambaye ikamba rya Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda.

Miss Igisabo yanenze bikomeye ubuyobozi bwa Miss Rwada bwabatereranye

Uyu mukobwa yavuze ko yari afite umushinga wo guteza imbere abahinzi n’aborozi, anavuga ko yari yatekereje uko yafasha abantu kwisobanukirwa bakamenya ko ari abanyarwanda bose ndetse agafasha isanamitima, yerekanye imbogamizi yahuye nazo harimo no kuba atarashakiwe abaterankunga ngo bamube hafi.Yemeye ko atabashije kwesa ibyo yavuze.

Ashingiye kuri ibi byose yasabye Rwanda Inspiration Back Up kugira icyo ikora ku bakobwa bari guhatanira ikamba asaba ko bo bazafashwa, yananenze kandi abategura iri rushanwa babatereranye mu gihe cyose bamaze bambaye ikamba.

Yagize ati “ Ibyo ari byo byose kugira ngo duhige imihigo, tunaze no kuyihigura tunavuga ibyo twagezeho ni uko biba ari ingenzi ko tuba twaragize abafatanyabikorwa n’ababa baradufashije mu rugendo nka nasaba Rwanda Inspiration Back Up barumuna bacu ntimuzababaze ibyo mutabafashije. Ntabwo binshimishije kuba turi hano turi batanu gusa, si uko tutakoreye hamwe ahubwo n’uko twabuze uburyo bwo kwesa ibyo twari twarahize kubera ko tutakurikiranywe.Ntabwo mpamya ko twaje kuvuga ibyo twagezeho, twumva ibyo abandi bazageraho ahubwo turifuza kumenya abategurisha irushanwa ni gute badufasha kubigeraho.”

Umunyamabanga mukuru w’itorero ry’ igihugu Hon Bamporiki Edouard nawe yasabye ko imishinga y’aba bakobwa yajya ikurikiranwa

Perezida w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard wayoboye iki gitaramo nawe yavuze ko byaba bibabaje niba koko aba bakobwa bahatanira ikamba badafashwa kwesa imihigo asaba ubuyobozi bwa Miss Rwanda kugira icyo bukora mu maguru mashya

Yagize ati “Mwumvise ko hafi ya bose bavuze ko bataherekejwe neza muri uru rugendo ngo babone ubufasha bukwiye, byaba atari ari byo bikomeje gutya, abantu bakajya basoza bavuga ibintu bitagenze neza kandi leta ikaza, abaminisitiri bakaza, umukuru w’Itorero akaza, hanyuma tukabifata nk’ikintu kizima. Ubundi ikintu leta y’u Rwanda yemeye ko kibera ku butaka bw’u Rwanda ikemera ko umwana afata ibendera akajya guhagararira u Rwanda ntabwo byakabaye ngombwa ko atafashwa ngo tujye dusoza dukore igitaramo nk’iki umuntu avuga ngo narinaniwe… ariko iyo wagize za birantega zishingiye ku bagushinzwe ibyo ni byo bita kunanizwa.

Kagame Ishimwe Dieu Donne uzwi nka Prince Kid uyobora Rwamda Inspiration Back Up itegura igikorwa cya Miss Rwanda nawe yemeye ko bakoze amakosa yo kudakurikirana imishinga aba bakobwa bahize, avuga ko uyu mwaka wa 2018 bazabyitaho ari nayo mpamvu bahisemo imishinga ibiri gusa.


Miss Linda, Honorine, Shimwa Guelda na Kalimpinya Queen nibo bitabiriye iki gitaramo

Photos:Umuseke.rw