Print

Abakozi b’umuryango ufasha abababaye bakoreye ibya mfura mbi abanya Haiti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2018 Yasuwe: 811

Abakozi b’umuryango wa Oxfam w’abongereza wafashaga abanya Haiti bashegeshwe n’umutingito wazahaje iki gihugu mu mwaka wa 2010, bakoreye ibya mfura mbi abaturage ubwo bahaga imfashanyo abakobwa n’abagore ari uko babanje kubasambanya ndetse bamwe basabaga amafaranga.

Nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’uyu muryango waterwaga inkunga na Meghan Markle ugiye gushyingiranwa n’igikomangoma Prince Harry cyo mu Bwongereza mu kwezi kwa Gatanu,abakozi bawo basambanyije abakobwa benshi kugira ngo babahe imfashanyo ndetse bagiye bagurisha imfashanyo kuri aba bantu bazahajwe n’uyu mutingito kandi izi mfashanyo zaragombaga gutangirwa Ubuntu.

Nkuko amakuru yatangajwe abivuga,aba bakozi bakoze amahano kuko batwaraga abana b’imyaka 12 mu ijoro bakabasambanya barangiza bakabagarura mu gitondo.

Biravugwa ko aba bakozi bashukishaga aba bana kubaha amadolari 2.50 y’Amerika kugira ngo babasambanye ndetse benshi muri bo bemeje ko bakorerwaga iri hohoterwa batabishaka.

Meghan Markle yababajwe n’ibyakozwe n’abanya Haiti

Uyu mukinnyi w’amafilimi Meghan Markle wahoze ari ambasaderi w’uyu muryango utabara imbabare,yababajwe n’ibi bikorwa ndetse asaba gukurikirana ababa barabigizemo uruhare.

Uretse muri Haiti havugwa iri hohoterwa rishingiye ku gitsina,muri Malawi abakobwa bakoranaga n’uyu muryango witwa Oxfam bararize barahogora ubwo batangazaga ukuntu abayobozi babo babakorega ihoterwa rishingiye ku gitsina mu mwaka wa 2016

Umutingito wo muri Haiti wahitanye aabsaga ibihumbi 220 ndetse abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 ntabwo barabona aho baba kugeza ubu.}