Print

Undi mukinnyi yatamajwe n’imyenda ye mu mikino Olimpike ikinirwa ku rubura [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2018 Yasuwe: 1837

Umufaransakazi w’imyaka 22 witwa Gabriella Papadakis yatamajwe n’imyambaro ye ubwo yari mu irushanwa ryo kubyina banyerera ku rubura mu bagabo n’abagore (ice dancing), ibere risohoka mu mwenda.


Uyu mukobwa wabyinanaga na mugenzi we Guillaume Cizeron,yatengushywe n’umwenda we ubwo wamanukaga bigatuma rimwe mu mabere ye agaragara imbere y’amateleviziyo atandukanye gusa aberekana iyi mikino bamubaniye kuko bahise bakuraho camera cyane ko iyi mikino iri guca imbonankubona ku mateleviziyo yo hirya no hino ku isi.

Gabriella Papadakis aje akurikira Yura Min duherutse kubagezaho, nawe watengushywe n’umwambaro we ubwo yari agitangira kubyina, gusa bose bahurije ko bitababujije kurangiza irushanwa.

Nyuma yo gukina,Gabriella yatangaje ko aribwo bwa mbere yahura n’akaga yaraye ahuye nako gusa yishimira ko we na mugenzi we bahacyanye umucyo ndetse bashobora kwegukana umudali mu minsi iri mbere cyane ko barushwa n’aba mbere amanota 2 gusa.

Iyi Couple ya Papadakis and Cizeron iri mu zikomeye ku isi kuko yabashije kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa y’iburayi.