Print

Knowless yasabye Clement kumujyana mu Bwongereza

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 February 2018 Yasuwe: 4067

Umuhanzikazi Ingabire Jeanne d’Arc Butera uzwi nka Knowless, yasabye umugabo we Ishimwe Karake Clement kongera kumutembereza i London mu Bwongereza, ni nyuma y’umwaka urenga aba bombi bavuyeyo nyuma yo kurushinga.

Kuya 15 Mutarama, 2017 Knowless yagiye mu Bwongereza ari kumwe n’umugabo we Producer Clement ndetse n’umukobwa wabo bise Ishimwe Or Butera,bashyize hanze amafoto ku mbuga nkoranyamba za Instagram, bavuga ko barimo kuryoherwa n’ubuzima bw’ikiruhuko, Butera ati “Mu kiruhuko hamwe n’umuryango mbere y’uko dutangira umwaka utangaje wa 2017 […] Imana ni nziza, twahawe umugisha birenze imbibi.”

Knowless yafashe iki kiruhuko mu Bwongereza nyuma y’igihe gito yari amaze ahawe impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali kuwa 9 Ukuboza 2016.Kuri ubu, Butera akaba yongeye gusaba umugabo we ko yakongera kumutembereza mu Bwongereza, yabimusabye nyuma y’uko Clement yari amweretse ifoto y’aba bombi bari mu mujyi wa London.

Butera yanditse asaba Clement kumutembereza mu Bwongereza

Ntakuzuyaza, Knowless nawe yafashe indi foto ari kumwe n’umugabo we mu Bwongereza maze yandika abwira umugabo we ko akumbuye kongera gusubira mu mujyi nyaburanga wa London, ati “uzongera unsubizeyo,nkumbuye umujyi wa London.’

Iki cyifuzo cya Knowless ntacyo kugeza ubu Clement aracyivugaho. Knowless na Clement bakoze ubukwe tariki 7 Kanama 2016, bahita bakomeza akazi kabo badafashe igihe cyo kuruhuka cyangwa ukwezi kwa buki.

Iyi niyo foto Clement yakoresheje yereka Knowless ibihe byiza bagiranye mu Bwongereza
Mama Or yashakanye na Ishimwe Clement ibyabo byaragizwe ibanga mu myaka irenga itandatu bamaranye mu munyenga w’urukundo.Aba bombi ntifuje kuvugwa mu itangazamakuru, gahunda zose zarahishwe kugeza igihe bakoze ubukwe bwatashywe n’abahawe Invitations gusa.

Byose byatangiye Knowless yiga ku kigo kimwe na Clement kuri APACE ariko Clement yiga imbere (mu mwaka w’imbere) ya Knowless.Ngo ku ishuri Clement yahoraga ari umuntu utuje kandi utinyitse kuburyo bitoroheraga buri munyeshuri kuvuga nawe nk’uko byatangajwe na Knowless mu kiganiro yahaye Radio Rwanda.




Comments

Kumiro 5 March 2018

Nonese we ntashobora kwijyanayo? Ese ibyo byabuza impala gucuranga muri 2018 koko?