Print

Umuhanzi David D yerekanye umukobwa wamutwaye umutima

Yanditwe na: Muhire Jason 19 February 2018 Yasuwe: 2456

Umuhanzi David D wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Biryogo, Mariya kaliza, Go Down, Sweet Love, Hennesy aheruka gushyira hanze n’izindi zitandukanye kuri ubu yamaze gushyira ku rutonde rw’ abahanzi nyarwanda bafite abakunzi .

Uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri 3 muri muzika ntiyakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo n’abakobwa kuri uyu munsi akaba yafashe umwanya agashyira hanze umwe mubakobwa kuri ubu usigaye yaramutwaye umutima ariwe Lydia .

Benshi batazi Lydia ubusanzwe n’ umunyamideri ndetse yagiye agaragara mu mashushyo y’ indirimbo zitandukanye zirimo Mfumbata ya Urban Boys ndetse na Hennessy ya Davis D umukunzi we dore ko kuri ubu urukundo rwarabasaze aho batagiterwa isoni no kuba babwirana amagambo yuzuyemo imitoma kumbuga za internet zitandukanye ubwabo bakoresha .

Magingo aya akaba yamaze gutangaza ko akunda byimazeyo Lydia nyuma yuko kumunsi wa abakundana yamugeneye impano y’ ishati nkuko yabitangaje kumunsi wa St valentin ubwo yabivugaga muri aya magambo “ijoro ryashize ryari ryiza wakoze rukundo, mwami wanjye kuri iyi mpano y’ishati. Wakoze mukunzi ndagukunda cyane.”


Comments

miss X 20 February 2018

Uyu mukobwa konyisize mukorogo byinshi, ubwo se nabwo nubwiza!!!!! Uwo ntamugore umurimo iririre.