Print

UKO MBIBONA: Dore aho Kwimika ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi bituruka

Yanditwe na: Ubwanditsi 20 February 2018 Yasuwe: 2902

CV yawe ni nziza nimugoroba uze kunsanga mu cyumba cyanjye cya hoteli tuganire ku by’ akazi: Niyo magambo boss yabwiraga uyu mukobwa/umugore wari ugiye kumusaba akazi

Ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi ni kimwe mu byugarije Leta y’u Rwanda muri iki gihe kandi kiriyongera umunsi ku wundi kandi ubushakashatsi buheruka bw’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ryo mu Rwanda T.I Rwanda bwagaragaje ko yiganje mu nzego za Leta.

Imibare igaragaza ko 94.3% by’abakora muri Leta mu babajijwe n’uyu muryango bemeje ko iyi ruswa n’ibisa nayo bihari.

Iyi mvugo ntiyumvikanye bwa mbere mu Rwanda, ariko ntihakunze kugaragazwa impamvu nyamukuru zituma iyi ruswa isa n’iyahawe intebe zanashingirwaho hagenwa umurongo uhamye mu kuyirandura.

Mu isesengura cyakoze, ikinyamakuru UMURYANGO gisanga hari impamvu enye zikomeye zituma iyi ruswa ishinga imizi mu itangwa ry’akazi mu nzego za Leta no n’ahandi muri rusange.

Itegeko rigenga umurimo ntirirengera umuryango muri rusange

Amategeko agenga umurimo mu Rwanda arengera umukozi mu buryo bwo kumurinda akarengane yakorerwa n’umukoresha rigena umushahara,amasezerano y’akazi,amasaha yo gukora, ikiruhuko n’ibindi.
Nyamara usanga hari akazi ka Leta gasaba umukozi kuba kure y’umuryango we (abafite ingo) bigatuma amara igihe asa n’umusiribateri kandi yubatse.
Izi mpinduka mu muryango (Changement sociale)hari abadashobora kuzisanishaho bisaba ko kugirango bakomeze kubaho nk’abubatse umuryango bisaba n’impinduka mu mitekerereze (changement psyichologique) kandi amategeko iki ntakirebaho.
Ku rundi ruhande siko buri wese yakoroherwa no kwimukana n’uwo bashakanye mu gihe nawe ashobora kuba afite ahandi akora umuryango ukaba ucitsemo kabiri.
Twirengagije abashurashura by’ingeso, umuntu uba kure y’uwo bashakanye aramutse afite ububasha bwo gutanga akazi cyangwa kwirukana abakozi byakoroha kugwa mu cyaha cya ruswa ishingiye ku gitsina ngo abone uwaziba icyuho cy’uwo bashakanye.Umuryango T.I Rwanda ugaragaza ko iyi ruswa nko mu nzego z’ibanze ihagaze kuri 63.4%.
Imyigire n’uburere mu muryango nyarwanda

Muri iki gihe urubyiruko rurajwe ishinga no kwiga amashuri yaba abanza no kuminuza kandi ni byiza kuko igihugu gifite umubare munini w’abaturage bize kirushaho gutera imbere.

N’ubwo abatari bake bashyira imbaraga mu kwiga ariko siko bose bibahira kuko hari abatabasha gutsinda neza biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo nko kwiga ibitajyanye n’ubushobozi bw’umunyeshuri, kwigira mu mwuka(climat) udaha umunyeshuri amahirwe yo gutsinda n’izindi.

Ibi bituma bamwe mu banyeshuri cyane abakowa bitabaza iturufu y’igitsina ngo babashe kwimuka bityo bikiranure n’igitsure cy’ababohereje kwiga doreko umuryango T.I Rwanda iyishyira ku ijanisha rya 65.3% mu mashuri makuru na za kaminuza.
Mu gihe umunyeshuri azamutse muri ubu buryo nta bushobozi buhagije aba afite ku buryo yahatana n’abandi ku isoko ry’umurimo, bigatuma naho ashobora kwitabaza iturufu y’igitsina ngo abone akazi, ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’ akazi ikazira aha.

Ikiguzi cy’uburezi kirenze ubushobozi bw’abaturage

Uwavuga ko kwiga muri iki gihe cyane kuminuza bitigonderwa na buri wese ntiyaba akabije.

Uretse amashuri abanza bigira Ubuntu nayo hamwe na hamwe, ikiguzi cy’uburezi mu mashuri yisumbuye na kaminuza kirahenze kuko iyo umunyeshuri atarihiwe na Leta, bimusaba kwikokora ubwe cyangwa agakokora umuryango ibyakawutunze cyangwa ibyakamubereye igishoro cy’ahazaza.

Igikomeye kurushaho ni uko kugaruza ibyashowe igihe umunyeshuri arangije kwiga nabyo bisa n’ibigoye mu gihe umunyeshuri atabonye akazi kamwinjiriza amafaranga.

Ibi rero bituma umunyeshuri wize muri ubu buzima ntacyo atakora(harimo no kuba yatanga ruswa ishingiye ku gitsina) ngo abone aho akura amikoro yamwubakira ahazaza.

Ubuzima buhenze kuri bamwe

Amateka u Rwanda rwanyuzemo atuma hari bamwe bafashe inshingano imburagihe bakamenyera kwirwanaho ubwabo kuko nta wundi bareba.
Izi inshingano ziyongera ku kiguzi cy’iby’ibanze mu buzima gihanitse muri iki gihe mu Rwanda ushingiye ku biciro ku masoko, ubukode n’ibindi nkenerwa by’ibanze mu buzima.

Kubasha nibura kubaho ubuzima buri hamwe bisaba kugira isoko y’ubushobozi idahindagurika kandi ahanini ni akazi.

Ibi bituma bamwe bakora ibishoboka byose ngo bakabone yemwe n’abagafite bakaba bakora ibishoboka byose ngo bakarambeho nibinarimba babone n’indi ndonke yakunganira.

Urugero nk’umukobwa ukora mu kabari gasanzwe ashobora guhembwa mu mujyi wa Kigali amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 25 by’amanyarwanda,agomba gukodesha, akabona ifunguro, amatike, imyamaro n’ibindi bituma abaho umunsi ku wundi.

Niba nta kazi afite ntiyabona ibi byose bigatuma akora ibishoboka byose(birimo na ruswa ishingiye ku gitsina) ngo atagatakaza, cyangwa yanagatakaza agashaka akandi byihuse mu buryo bwose.

Ubuzima buhenze ntibugarukira ku bakora akazi katari aka Leta kuko muribo hari abafite umushahara udahaza iby’ibanze bisanga muri iri hurizo bigatuma ntacyo batakora ngo bagahamane cyangwa babone inyongera, hamwe mu haturuka ruswa ishingiye ku gitsina igambiriye gutoneshwa no guhabwa inyongera mu kazi.

Ku rundi ruhande kandi bamwe hari umuco ko leta ari umubyeyi bityo ko nta bundi buzima hanze yo gukorera Leta wiyubatse muri bamwe,ibituma n’ababashije kwiga amaso bayahanga ibigo bya Leta.

Ingero ni umubare w’abashaka akazi hamwe na hamwe usanga ukubye inshuro amagana imyanya iri ku isoko.

Urugamba nk’uru hari abahitamo kururwana bakoreshejwe intwaro zose n’igitsina kirimo kuko nta handi baba babona imibereho bityo ruswa ishingiye ku gitsina ikaba yazamo.Ngibi ibishobora gusobanura impamvu 94.3% by’abakora muri Leta babajijwe n’umuryango T.I Rwanda bemeza ko batswe ruswa ishingiye ku gitsina cyangwa izindi nshimishamubri.

Igitsina kiragenda kiba nk’igicuruzwa mu isi ya none
Iterambere rirazamuka mu isi umunsi ku wundi bigatuma igitsina kigenda gitakaza inshingano y’ibanze cyahoranye yo kororoka no kwagura umuryango.

Muri iyi minsi kirakoreshwa mu kwamamaza nk’aho usanga cyane ab’igitsinagore bagaragazwa bimwe mu bice by’ibanga kugirango bamamaze ibicuruzwa birimo nk’imyambaro y’imbere, kureshya abakiriya muri serivise runaka n’ibindi.

Ibi bibyara inyungu haba ku bamamaza n’abakoreshwa mu kwamamaza ku buryo hari ababigize umwuga.

Ukwinjira kw’igitsina mu bucuruzi gutuma gihinduka buhoro buhoro nk’igicuruzwa kikanagana ku guhinduka iturufu yifashishwa na bamwe mu guciririkanya(monaie de marchandage).
Birashoboka rero ko hari abo uyu muco wacengeye bashyira igitsina mu bishobora kubongerera amahirwe yo kugera ku kintu runaka cyababyara inyungu irambye nko mu kazi.

Ku rundi ruhande hari n’abakibonamo inyungu(ishimishamubiri) bityo bakaba bagishyira biteruye mu byo bagenderaho batanga akazi cyangwa indonke runaka bishingikirije “ngira nkugire”(win win situation).

Kwimika ruswa ishingiye ku gitsina ni uguha intebe ubusambanyi

Ruswa ishingiye ku gitsina itangwa mu buryo bw’ ubusambanyi cyangwa ubushoreke mu gihe uyitanze akabona akazi ashobora kubigira umuco ngo agasigasire bityo agahinduka inshoreke niba uwayakiriye yubatse cyangwa indaya niba atubatse.
Amategeko mbonezamubano mu Rwanda agena ubushoreke nk’imwe mu mpamvu zisabirwa gatanya mu bashakanye.

Uretse ingaruka mu muryango ruswa ishingiye ku gitsina inahombya igihugu kuko niba umubare munini w’ababona akazi batanga ruswa ishingiye ku gitsina, byaba bivuze ko mu bakora mu kigo runaka harimo n’abadafite ubushobozi bwo gukora akazi “batsindiye” bityo kakadindira.

Iyi ruswa kandi yimika akarengane kuko ubikwiye avutswa amahirwe yo kubona akazi ndetse byanarimba uwayitanze akibanira n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina niba yayitanze bya mbuze uko ngira.

Biragoye guca burundu ruswa ishingiye ku gitsina!
Gutahura ruswa ishingiye ku gitsina biragoye biturutse ku miterere y’iki cyaha kuko uwahemukiwe (victim) aba umufatanyacyaha icyarimwe,ndetse hakaba n’ubwo itangwa mu marangamutima bityo ntihaboneke uhemukiye cyangwa uhemukiwe,ibimenyetso cyangwa ibirego bikazimira bityo.

Urugero rwa hafi ni mu bakoreweho ubushakashatsi n’umuryango T. I Rwanda humvikanamo ubuhamya bw’uko yeze nyamara nta rugero na rumwe uyu muryango wakuyemo rwagezwa mu butabera.

N’ubwo bimeze bitya ariko hari ibishobora gukorwa bishobora kugabanya iyi ruswa hashingiwe ku ngingo zavuze hejuru.

Imbaraga zagashyizwe mu kongera umucyo mu itangwa ry’akazi hashyirwaho uburyo bwo gukurikirana itangwa ry’akazi mu buryo butajenjetse mu gihe ingamba zo kubigenzura zisanzweho ariko iyi ruswa igakomeza kumvikana.

Amategeko ahana icyaha cya ruswa agenda avugururwa ariko agendanye no kubona ibimenyetso akwiye gushyirwamo imbaraga kurushaho, byanaba ngombwa hagashyirwaho ashobora kurengera uwatanze amakuru kuri ruswa ishingiye ku gitsina, mu gihe yayatanga bikamuviramo kuvutswa amahirwe mu kazi.

Leta kandi ikwiye korohereza umuturage kubona iby’ibanze akenera mu buzima bityo ntiyisange mu ihurizo ryo guhiga akazi mu buryo bwose.

Ingero z’intambwe ishobora gukomeza guterwa ni nk’iyo gushyiraho amaguriro ahendutse ku baturage benshi cyangwa kubona aho gutura haciriritse bityo umubare munini byibura ukabasha kubaho ubuzima buhwanye n’amikoro ufite.

Abaturage nabo kandi bakwiye gukangurirwa kwivanamo umuco guhanga amaso Leta bityo bakiga kwihangira imirimo bityo umubare w’ababyiganira gukorera Leta ukagabanuka na ruswa ishingiye ku gitsina yahatangwaga ikadohoka.

Imyumvire igaragaza igitsina nk’igicururzwa nayo ikwiye kwamaganwa binyuze mu bukangurambaga ku byiciro byose by’abanyarwanda bityo bamwe bagaca ukubiri no kukibona n’icyankwifashishwa mu iciririkanya(monaie de marchandage)

Ishusho yakoreshejwe yakuwe kuri New Times Rwanda