Print

Mayele yongeye gushotora ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2018 Yasuwe: 1941

Umutoza Bankuwiha Emmanuel uzwi nka Mayele utoza ikipe ya Lydia Ludic Academic yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports itabasha kumutsindira mu Burundi nyuma yo kungnya nayo igitego 1-1 I Kigali.

Mayele yitwaye neza i Kigali

Bankuwiha Mayele yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports igira ingufu iyo iri imbere y’abafana bayo bityo itazabasha kumusezera ari imbere y’abafana be ndetse ko n’Abarundi bose muri rusange bamushyigikiye.

Yagize ati “Twagiye I Kigali dushaka kunganya cyangwa kubona amanota 3 none twabigezeho.Rayon Sports yananiwe kudutsinda iri mbere y’abafana bayo no ku kibuga imenyere cyane, twiteguye kuyikuramo ku mukino wo kwishyura aha i Bujumbura, kuko turakinira imbere y’abafana bacu.

Mayele yavuze ko abarundi bose bashyigikiye Lydia Ludic ndetse anyomoza amakuru avugwa ko Rayon Sports izaba ifite abafana benshi kumurusha.

Mayele yavuze ko arongera kubabaza abakinnyi ba Rayon Sports

Rayon Sports igomba guhura na Lydia Ludic kuri uyu wa Gatatu mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup,aho izarokoka izacakirana na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.


Comments

Elie 20 February 2018

iyo se ni confederation cg ni championsleague