Print

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hamenyekana usenga Bayari hagati ya Bishop Rugagi na Rev Kayumba

Yanditwe na: Muhire Jason 20 February 2018 Yasuwe: 2505

Iminsi 4 gusa niyo ibura ngo hamenyekane usenga Bayari hagati ya Bishop Rugagi Innocent ndetse na mugenzi we Rev. Past. Kayumba.

Mu Rwanda buri mwaka hatoranywa umukobwa uhiga abandi ,umuco , ubwenge ndetse n’ ubwiza gusa muri uyu mwaka wa 2018 iri rushanwa ryajemo impinduka nyinshi zitandukanye ugereranyije n’ andi marushanwa yabanje muri zo mpinduka harimo kuba nyaminga azahabwa imodoka ihenze ya Suzuki Belano ihagaze miriyoni 18 z’ amafaranga y’ u Rwanda ndetse akazajya ashyigikirwa mu bikorwa bye bitandukanye bizagirira igihugu akamaro nk’ imwe mu migabo n’ imigambo aba yarahize kugira ngo agirirwe ikizere .

Hashize iminsi micye bamwe mubakobwa batangiye kujyenda bashyirwa hanze ko bashyigikiwe n’ abantu batandukanye aho twavuga nk’ Umunyana Shanitah ushyigikiwe na Bishop Rugagi Innocent ndetse na Rev Kayumba ushyigikiye Ishimwe Noriella kuri ubu benshi baribaza ati ‘hagati ya Shanitah ndetse na Ishimwe Noriella Ninde uzegukana ikamba rya nyaminga w’ u Rwanda 2018.

Kugera magingo aya muri aba pasitiri bashyigikiye aba bakobwa bagenda babatoresha mu buryo butandukanye dore ko harabo byanze mu nda batangira kujya bakoresha ibyapa byamamaza bano bakobwa aho babishyira kubinyabiziga bagenda mu rwego rwo gukomeza kubatoresha mubayoboke babo bahagarariye .

Dusubiye inyuma gato Twakwibutsa ko Rugagi yasengeye uyu mukobwa ndetse anahanura ko aherutse kugira iyerekwa ko Umunyana Shanitah ariwe uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ndetse azahiga abandi bakobwa bose bahanganye muri aya marushanwa .

Rev Kayumba nubwo nta byinshi yigeze avuga ku wo yaba yarakabirije inzozi ko azatwara ikamba rya nyaminga gusa yagize ati “Nimero 22 Ishimwe Noriella) ni we nshyigikiye,..impamvu nagendeyeho ni ubuhamya bwe bwiza, iwabo ni abavandimwe ni inshuti zanjye, ikindi afite abafana. Numva ari we wazahagararira igihugu akaba Miss Rwanda 2018 kuko afite imico myiza, afite igikundiro. Ndimo kumusengera, nizeye ko azaba Miss Rwanda, ndabyizeye mu mutima kandi kwizera kurarema. Iyo Imana ivuganye n’umuntu ikintu ni we mvugisha akazitangira ubuhamya, ubutumwa bw’Imana si ngombwa kubutanga ku karubanda, niba hari ibyo Imana yambwiye ndimo gusenga sinabitangaza. Mfite uburyo mvugana n’Imana.

Kuri ubu haribazwa ikibazo kigira kiti “Hagati ya Umunyana Shanitah ushyigikiwe na Bishop Rugagi ndetse na Rev Kayumba ushyigikiye Ishimwe Noriella ninde usenga Bayari ? ibi bikaba bizamenyekana ku munsi wa nyuma hatangajwe uwegukanye ikamba .


Comments

KAGABO 20 February 2018

Bombi basenga BAYARI.Impamvu nyamukuru batari abakozi b’imana,nuko bose barya amafaranga y’abantu,mu gihe YESU yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Abakozi b’imana nyakuri,ubabwirwa nuko bigana Yesu n’Abigishwa be,bakajya mu mihanda no mu ngo z’abantu,babwiriza ijambo ry’imana "ku buntu".Iyo wahaga amafaranga Abigishwa ba Yesu,barakubwiraga ngo "pfana n’ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).Pastors,Bishops n’abiyita Apotres,ubimye Icyacumi,nta numwe wakongera kubona mu nsengero.YESU yasabye Abigishwa be,ati "Mugende" kubwiriza.Mu gihe Pastors basaba abayoboke babo kuza mu nsengero zabo,bitwaje amafaranga.Niyo mpamvu Bible ibita "Abakozi b’inda zabo" muli Abaroma 16:18.