Print

Abategura Miss Rwanda bakomeje kunengwa

Yanditwe na: Muhire Jason 20 February 2018 Yasuwe: 2734

Itsinda rishinzwe gutera amarushanwa ya Miss Rwanda ariryo ‘Rwanda Inspiration Back Up’ ryanenzwe cyane n’ abantu batandukanye kubera bimwe mubikorwa bihabanye n’ umuco bakomeje kujyenda bagaragariza mu maso ya rubanda kumbuga nkoranyambaga zitandukanye .

Kugica munsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 19 Gashyantare uyu mwaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi banenze by’ intangarugero itsinda rifite mu nshyingano yaryo igikorwa cyo gutegura amarushanwa ya nyaminga w’ u Rwanda nyuma yo gushyira hanze amafoto atandukanye agaragaza abakobwa bazavamo nyaminga barimo gukamira amata mu kadobo kavamo isabune ya “OMO” ndetse bambaye imyenda igaragaza ibice byabo by’ ibanga .

Mu bitekerezo bitandukanye byagiye bishyirwa kuri iri tangazo ryacishijwe ku rukuta rwa instagram ya Miss Rwanda benshi bagiye banenga bivuye inyuma bimwe mubikorwa bidahwitse birimo kwambara imyenda idakwiye ,gukamira mu kadobo ndetse no gukoresha cyane ururimo rw’ icyongereza mu gihe bashaka guha Abanyarwanda amakuru kubijyanye na Miss Rwanda.

Reba ibitekerezo bitandukanye byatanzwe kuriri Tangazo :




DORE UKO ABATEGURA IRUSHANWA RYA NYAMPINGA BANENZWE


Comments

Tafu 21 February 2018

ntarirarenga bavandimwe turacyafite kubikosora na za miss zacu mubareke ikibi ni utabasha kubigisha, ikibazo kizabaho igihe tuzakora kirazira cg amahano/amabara ntitumenyeko twayikoze naho ubundi bakoze ikosa ariko ryakosorwa.