Print

Messi yakuyeho agahigo kabi yari afite kuri Chelsea FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2018 Yasuwe: 939

Rutahizamu Lionel Messi yakuyeho agahigo kabi yari afite ko kumara iminota isaga 730 atarinjiza igitego ikipe ya Chelsea,ubwo yishyuraga igitego willian yari yatsinze Barcelona mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League.

Uyu mukino ubanza wabereye ku kibuga cya Chelsea Stamford Bridge warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, aho Willian yafunguye amazamu ku munota wa 62, iki gitego kiza kwishyurwa na kabuhariwe Messi ku munota wa 75 ku makossa ya myugariro Christensen.

Iki gitego Messi yinjije cyabaye icya kane atsinze muri UEFA Champions League y’uyu mwaka,ndetse cyamufashije gukuraho agahigo kabi ko kutinjiza igitego ikipe ya Chelsea,kuko mu nshuro 8 bari bamaze guhura nta gitego yayinjije.

Barcelone yihariye umukino nkuko bisanzwe,abakinnyi bayo bagenda bahererekanya neza gusa bagorwa no hagati ha Chelsea FC hari hayobowe na Ngol’o Kante ndetse n’ubwugarizi.

Chelsea yajyaga inyuzamo igasatira kuri Counter attack byayifashije kubona uburyo 3 bukomeye mu gice cya mbere burimo imipira 2 ya Willian yagaruwe n’igiti cy’izamu ndetse n’umupira Hazard yateye ari mu rubuga rw’amahina ugaca hejuru y’izamu.

Mu wundi mukino ubanza wa 1/8 wabaye kuri uyu wa Kabiri,Bayern Munich yari ku kibuga cyayo yanyagiye Besiktas ibitego 5-0.

Besiktas yabonye ikarita itukura yahawe myugariro Domagoj Vida ku munota wa 16 w’umukino bituma itsindwa ibitego 5-0, birimo bibiri bya Thomas Mueller, icya Kingsley Comann n’ibindi bibiri byatsinzwe na Robert Lewandowski.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu harimo uhuza Seville na Manchester United ndetse n’uza guhuza ikipe ya Shakhtar Donetsk na AS Roma, yose irakinwa saa Tatu n’iminota 45 (21h45’).