Print

Kwizera Pierrot arayobora bagenzi be mu mukino wo gupfa no gukira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2018 Yasuwe: 1392

Kabuhariwe Kwizera Pierrot yahawe ububasha bwo kuyobora bagenzi be mu mukino wo kwishyura muri CAF Champions League barahura na Lydia Ludic Academic kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Prince Louis Rwagasore.

Pierro niwe uraba ari kapiteni ku mukino wa LLB

Pierrot yahawe ubu buyobozi mu rwego rwo gutera akanyabugabo abakinnyi b’Abarundi baraba bari iwabo kugira ngo babashe kwitwara neza, cyane ko aribo baraba bashakira Rayon Sports ibitego.

Abakinnyi bakomoka i Burundi barasabwa gushakira Rayon Sports ibitego

Bakame wari usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports yatangaje ko atababajwe n’iki cyemezo cy’abatoza ba Rayon Sports, kuko ari amayeri babona yabafasha kwitwara neza uyu munsi cyane ko bakeneye gutsinda byanze bikunze.

Rayon Sports irakina umukino wo gupfa no gukira uyu munsi

Rayon Sports iraza kubanza mu kibuga abakinnyi 3 bakomoka mu Burundi barimo uyu kapiteni Kwizera Pierrot,Nahimana Shassir na Shabani Hussein Tshabalala.