Print

Ibyishimo ni byose hagati y’ Umunyarwandakazi Rehema n’ umugabo we A.Y muri Tanzania

Yanditwe na: Muhire Jason 21 February 2018 Yasuwe: 2243

Nyuma y’ uko Umuraperi AY asabye akanakwa umukobwa w’ Umunyarwandakazi Rehema bakomeje gushyira ahagaragara amafoto yabo agaragaza akamuneza ku maso ya bombi

Taliki ya 10 Gashyantare, 2018 nibwo Umuraperi AY uri mu bahanzi bubashywe mu gihugu cya Tanzaniya yasabye anakwa umukunzi we w’ Umunyarwandakazi witwa Umunyana Rehema ,umuhango wabereye mu Rwanda nyuma bagahita berekeza muri Tanzania ari naho batuye magingo aya .

Mu kwezi k’ Ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye ku nshuro ya mbere umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda nyuma y’ igihe gito akaba aribwo yahise amwambika impeta amusaba ko azamubera umufasha Rehema nawe amwemerera atazuyaje ko yiteguye kumuba hafi bakaba aribwo bahise batangaza itariki y’ ubukwe bwabo .

Gusaba no gukwa byabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu Nta y’Iburasirazuba. Ubukwe bwabo buteganyijwe kuba tariki ya 24 Gashyantare, 2018 bubere mu mujyi Dar Es Salaam aho A.Y asanzwe atuye .

Icyo twakubwira kuri uyu munsi nuko Rehema ndetse n’ umutware we A.Y bakomeje kujyenda basakaza hanze amafoto atandukanye agaragaza ko bishimye cyane kandi ko akanyamuneza ari kose kumpande zombi .


Comments

MUNEZA 21 February 2018

Ibi tugomba kubyitondera.Iyo abagabo bakirongora abakobwa,biba bishyushye cyane.Ariko kubera ko aba STARS baba bararyamanye n’abandi bakobwa,bahararuka abo bakobwa barongoye,bagatandukana.Reba ukuntu ZARA ashwanye na Diamond!! Byakabaye byiza umugabo n’umugore badacanye inyuma,bakabana ubuzima bwabo bwose nkuko imana idusaba.Arikoaba Stars babana igihe cyose n’abagore babo ni bake cyane.Sinzi niba bageze kuli 5%.Imana ishaka ko tudacana inyuma.Ngo tugomba "kuba umubiri umwe".Bitandukanye na bya bindi Abaslamu bashaka abagore benshi.Ntabwo imana ibyemera kandi ababikora izabarimbura ku munsi w’imperuka.Kimwe n’abasambanyi bose,abajura,abicanyi,...