Print

Umusore agiye gukwa Zari inka 42 amuhoze amarira yatewe na Diamond

Yanditwe na: Muhire Jason 22 February 2018 Yasuwe: 4099

Nyuma y’iminsi mike umunyamideli Zarinah Hassan wamamaye nka ‘Zari The Boss Lady’ atangaje ko yatandukanye n’umuhanzi Diamond, kuri ubu umuririmbyi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu gihugu cya Kenya uzwi nka Ringtone, yibasiye bikomeye Diamond Platnumz ndetse anahishura ko yamaze kugura inka zo gukwa Zari wamaze guterwa agahinda no gushaka umugabo umuca inyuma .

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru gikorera kuri internet TUKO ngo uyu muhanzi Ringtone ubwo yari mu kiganiro kuri Radio yo muri Kenya yatangaje ko impamvu nyamukuru ashaka kurongora Zari ari uko ashaka kumufasha guhaza ibyifuzo bye, akamwigisha kwegera Imana ndetse no kumushimisha bikomeye ngo kuko Diamond byamunaniye kumwitaho uko bikwiye.

Ringtone ngo yakomeje avuga ko kuba Zari asanzwe afite abana batanu,ngo kuri we nta kibazo bimuteye ngo kuko yifuje kuva kera ko yazashakana n’umugore ufite abana kandi ufite akazi keza ngo ntibazatangirire ubuzima bwabo kuri Zeru.

Nyuma yo gutangaza ari magambo Ringtone yongeye gutungura abatari bake ubwo yandikaga kuri instagram ko yiteguye kujya muri Uganda gukwa Zari ndetse ko yamaze kugura inka 42 aho yamaze kuzubakira ikiraro anasaba Diamond kutagira ikibazo na kimwe kuko Zari atari uwe bitewe n’uko atigeze amukwa inka n’ imwe .

Uyu musore ibyo yifuza biramutse bimuhiriye yaba abaye umugabo wa gatanu wa Zari dore ko kuva Zari yatandukana na Diamond abantu batangiye kwibaza uzaba umugabo wa gatanu w’ uyu Munyaugandakazi w’ umunyamafaranga. Gusa umuntu yakwibaza niba Ringtone adasanzwe aziranye byimbitse na Zari dore ko nta byumeru bibiri birashira Zari atangaje ko abenze Diamond.

Hari amakuru avuga ko Zari arusha Ringtone imyaka 12, Zari afite imyaka 38 mu gihe uyu musore Ringtone ari umusore w’ umugenda w’ imyaka 26.


Comments

Kabaka 22 February 2018

Birumvikana yuko uyu musore yishakira amafaranga n’imitungo ya ZARI.Ariko yibuke ko imana idakunda abantu bakunda ibyisi cyane (1 Yohana 2:15-17).Ndetse abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana nkuko bimeze ku bantu hafi ya bose batuye isi,bene abo imana ibita "abanzi" bayo (Yakobo 4:4).Mwibuke ko ikintu nyamukuru cyatumye imana yica abantu bose bali batuye isi ku gihe cya NOWA,igasiga abantu 8 gusa bubahaga imana,nuko "batitaga" ku bintu byerekeye imana (Matayo 24:37-39).Kwibera mu byisi gusa ntushake imana,ni nabyo byatumye imana yica abantu bose bali batuye Sodoma na Gomora (Luka 17:28-30).YESU yavuze ko ariko bizagenda ku munsi w’imperuka wegereje.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana.