Print

Lupita Nyong’o ari mu byamamare bifite inzu zihenze muri Afurika

Yanditwe na: Muhire Jason 22 February 2018 Yasuwe: 2230

Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi ufite inkomoko muri Kenya Lupita Amondi ubusanzwe uzwi ku kabyiniro ka Lupita Nyong’o afatwa nk’ icyenyenyeri ya rubanda muri ki gihugu ifite inzu y’ akataraboneka muri Afurika .

Nyong’o wabaye icyamamare biturutse ku gukina filime yitwa "12 Years a Slave" yanamuhesheje igihembo mu bya Oscars byatanzwe mu 2014, yongereye izina rye ku rutonde rw’abagore bashinja Weinstein kubahohotera bishingiye ku gitsina uyu munsi akaba yiyongereye ku rutonde rw’ abahanzi bafite inzu zihenze kandi zigendanye n’ ikitegererezo .

Nubwo Lupita Nyong’o yagerageje gushyira ubuzima bwe mu ibanga rikomeye hari ibikorwa akesha gukina cinema bigaragarira ijisho bimaze kumenyekana byose. Atuye mu gihugu cya Mexico kuko ariho akorera uyu umwuga nubwo gusa umuryango we uba muri Kenya .


Mu gihe benshi batari bazi inyubako Lupita Nyong’o atuyemo ushobora gutangara ndetse no kwiba uko iyi nzu yayibonye , urubuga rwa livenationentertainment. rwasuye Lupita Nyong’o aho atuye rwatangaje ko uyu mukobwa afite inzu idasanzwe rukomeza ruvugako uyu muhanzi yajya ku rutonde rw’ abafite amazu ahenze muri Afurika bitewe n’ igihugu uyu mutungo we wubatsemo