Print

Tchabalala yiseguye ku bafana ba LLB yababaje imitima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2018 Yasuwe: 1982

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala yasabye imbabazi abafana ba LLB n’Abarundi bose muri rusange kubera ko ariwe wagize uruhare mu kuyisezerera.

Tchabalala watsinze ibitego 2 ikipe ya Lydia Ludic Academic mu mukino ubanza n’uwo kwishyura,yabwiye abarundi ko kuba yabasezereye ari impamvu z’akazi bakwiye kwihangana.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi abafana ba Lydia Ludic Academic kubera ko nabatsinze gusa nta kundi nari kubigenza ni akazi.Nari mu kazi kanjye kantunze n’umuryango wanjye gusa mu mupira w’amaguru niko bigenda.”

Tchabalala wageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere,amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 3 amaze gukina byatumye kuri ubu atangiye kwigarurira abafana ba Rayon Sports.

Tchabalala aritezwe cyane mu mukino w’ishyiraniro utegerejwe ku cyumweru aho ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye APR FC kuri stade Amahoro I Remera.


Comments

Habumugisha 22 February 2018

mbega ikipe


eliya 22 February 2018

ntazakina tchabalala azakina retour was munyamakuru we