Print

Nkurunziza ubwo aheruka mu nama y’ abakuru b’ ibihugu Niyombare yari amuhiritse ku butegetsi, ntabwo yagiye Uganda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 February 2018 Yasuwe: 3850

Perezida w’ U Burundi Pierre Nkurunziza ntabwo yitabiriye umwiherero w’ abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango w’ Afurika y’ Iburengerazuba urimo kubera I Kampala muri Uganda.

Abakuru b’ ibihugu bitabiriye uyu mwiherero ni Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Salva Kiir wa Sudani y’ Epfo , Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na John Pombe Magufuli wa Tanzania.

Ni umwiherero wibanda ku kurebera hamwe ibikorwa remezo bimaze kugerwaho mu rwego rw’ ubuzima.

Muri uyu mwiherero Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’ ibikorwaremezo James Musoni.

Perezida Nkurunziza ntiyitabiriye uyu mwiherero w’ abakuru b’ ibihugu bigize EAC mu gihe muri Gicurasi 2015 ubwo yari yitabiriye inama yari yabereye mu gihugu cya Tanzania umusikare w’ u Burundi Gen. Godefroid Niyombare yagiye kuri radiyo itari iy’ igihugu agatangaza ko ariwe Perezida w’ u Burundi.

Icyo gihe hari tariki 13 Gicurasi 2015. Nkurunziza yahise ava muri Tanzania ajya muri Uganda arinaho yavuye asubira mu gihugu cye mu ibanga rikomeye. Kuva icyo gihe kugeza ubu Perezida Nkurunziza ntabwo akunda gusohoka igihugu ikintu bamwe bahuza no kuba atinya ko yahirikwa ku butegetsi. Mu gihe abandi bakuru b’ ibihugu bakunzwe gukorera inzinduko z’ akazi mu bihugu by’ amahanga ndetse bakanitabira inama z’ abakuru b’ ibihugu mu mahanga.


Perezida Nkurunziza na Niyombare Godefroid wari ugiye kumuhirika ku butegetsi

Kuva muri Gicurasi 2015 Perezida Nkurunziza amaze gusohoka igihugu cye inshuro imwe muri Nyakanga 2017 ubwo yakoreraga uruzinduko mu gihugu cya Tanzania.


Comments

Joshua 24 February 2018

Hello There. I discovered your weblog the usage of msn. This
is an extremely neatly written article. I’ll be sure
to bookmark it and come back to learn extra of your helpful information. Thanks for the post.
I will definitely comeback.

Here is my homepage ... disk herniation - http://cgi2.bekkoame.ne.jp/cgi-bin/user/u4168/voice.cgi?page=1&v=97&comment=0869&review=99&pid=511,


GATARE 23 February 2018

Politike ni mbi.Tekereza kuba udashobora gusohoka mu gihugu cyawe!! Murumva koko bitarutwa no kwibera umuturage,ariko ukagira amahoro?Igitangaje nuko president Nkurunziza yiyita umurokore.Nyamara ariwe ukuriye Imbonerakure zica abantu.Aherutse kuvuga ngo n’imana ni "IMBONERAKURE".YESU yasize abujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi (Yohana 15:18-19).Politike akenshi itera ibibazo.Reba ibibera muli Kenya,South Sudan,Uganda,Burundi,DRC,etc...Ni abakristu bahanganye n’Abakristu.Ndetse n’amadini akabyivangamo.Kuba umukristu nyakuri,bisaba kutamera nk’abantu b’isi (Yohana 17:16).Ahubwo ukajya mu mihanda ukabwiriza abantu ibyerekeye ubwami bw’imana.Ukabereka ko Ubwami bw’imana dutegereje ariwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu dusaba imana buri munsi tuyibwira ngo izane ubwami bwayo,aribwo butegeka isi.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,nibuza buzakuraho ubutegetsi bw’abantu.


kamegeri F. 23 February 2018

kagame se ko atagiyeyo we ninde warugiye kumuhirika yikanga ?? Aha muvuze ubusa.