Print

Ese Miss Wema Sepetu yaba ari we wihishe inyuma y’ isenyuka ry’ urugo rwa Diamond na Zari ?

Yanditwe na: Muhire Jason 22 February 2018 Yasuwe: 4084

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018, nibwo inkuru yakwiriye mu bitangazamakuru bitandukanye ko umuherwekazi Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we Diamond Platnumz babyaranye , uyu mugore yashinjaga umugabo kumuca inyuma akajya mubusambanyi .

Nyuma hagiye hakekwa byinshi, ariko Diamond ntiyagira icyo abivugaho wenda ngo yerure na we agira icyo avuga ku mugore we umushinja kumuca inyuma umunsi ku wundi. Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, aho uyu mugore Zari avuka, gitangaza ko urugo rw’ibi byamamare rushobora kuba rwarasenywe na Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2006.

Iki kinyamakuru gitangaza ko ibirori byabaye ari ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018, byateguwe na Wasafi Record byo kwakira umuhanzi mushya, Marombosso uzwi nka Mbosso wari ugiye kuzajya akorera umuziki we muri iyi studio wa Wasafi ubusanzwe ihagarariwe n’ umuhanzi Diamond.iki gitaramo kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo muri Tanzania birimo na Wema Sepetu, aza no kubonana na Diamond bahoberana mu buryo budasanzwe benshi bacyemanzeho .

Ubwo Diamond yahoberanaga na Sepetu bahoze bakundana, hafashwe amashusho ndetse anakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse anavugisha benshi barimo n’umuvandimwe wa Zaria ho benshi batangiye gucyeka uko Wema yatumiwe nuyu muhanzi kandi baramaze gutandukana cyera.

Aya mashusho benshi bagiye bayasesenguramo ikintu kidasanzwe, ko urukundo Diamond yakunze Sepetu rushobora kuba rukimurimo. Ibyakurikiye nyuma yo guhoberana no gukurakorana umwe ku wundi, ntabwo bizwi dore ko bivugwa ko ari cyo gishobora kuba cyarasenye umubano wa Zari na Diamond bari basanzwe babana nk’ umugabo n’ umugore nubwo Diamond avugako akiri ingaragu (Single ).

Mu mwaka wa 2014, nibwo urukundo rwa Diamond na Sepetu rwahagaze, ubwo uyu musore yari yacuditse na Zari. Baruhagaritse mu gihe bari bageze ku rwego rwo gutegura kubana, ariko abantu benshi ntibigeze bemera ko Diamond yarekana na Sepetu burundu bitewe n’umunyenga w’urukundo babanagamo ndetse nuko bagaragaranaga bafatanye agatoki ku kandi nk’ abavandimwe.


Comments

Epifania 23 February 2018

Hey there I am so grateful I found your weblog, I really found you by error, while I
was searching on Askjeeve for something else, Regardless I am
here now and would just like to say thanks a lot for
a remarkable post and a all round exciting blog (I also love the
theme/design), I don’t have time to browse it all at the minute but I have saved it and also added your RSS
feeds, so when I have time I will be back to read more,
Please do keep up the superb job.

Feel free to surf to my weblog: togel 4D seoul


Timothy Chambers 23 February 2018

Home » Articles » The 5 Best Online Dating Sites in Australia.
... Without further ado, here is the quick list of
the top 5 dating sites in Australia.

Here is my website ... Top dating sites Sweden