Print

Rayon Sports yasuye umuryango wa Katauti mbere yo kuva I Burundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2018 Yasuwe: 1707

Ikipe ya Rayon Sports yasuye umuryango wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari umutoza wungirije wayo mbere y’uko yitaba Imana mu Ugushyingo umwaka ushyize.

Ikipe ya Rayon Sports yasuye Umuryango wa Katauti

Abakinnyi,abayobozi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports berekeje aho umuryango wa Katauti utuye i Bujumbura,mbere yo kuva muri iki gihugu bavanyemo akanyamuneza ko gusezerera ikipe ya Lydia Ludic bahuye mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Ndikumana Hamad yitabye Imana mu ijoro rya Taliki ya 14 ukwakira 2017,azize uburwayi butunguranye bwamufashe nijoro cyane ko ku manywa yari yakoze akazi ke neza.

Rayon Sports iragera mu Rwanda uyu munsi aho irakirwa n’abakunzi bayo ku kibuga cy’indege I Kanombe maze ikajya guhura n’abandi kuri stade ya Kigali I Nyamirambo aho kwinjira ari amafaranga 1000.