Print

Uruzinduko rwa Perezida Lungu rusigiye iki u Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 February 2018 Yasuwe: 751

Perezida wa Zambia Edgar Lungu wasoje uruzinduko rwe i Kigali yatangaje ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda kugira ngo hatabwe muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, kandi ngo n’abanyarwanda bari mu gihugu ke ari impunzi ntibazakomeza kwitwa impunzi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Edgar Lungu yagarutse ku kibazo cy’abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe muri Zambia.

Yavuze ko bakira impunzi batari bafite amakuru ahagije kubyababye mu Rwanda, gusa baza kumenya ko harimo n’abakoze ibyaha. Ngo abo bashoboye kumenya baje kubafata, kandi ngo n’abo batarafata bazakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo babashe kubavumbura ndetse bashyikirizwe ubutabera.

Ati “Twe twakiriye impunzi kandi ntacyo twari tuzi kuko tutari hano (Jenoside iba), hanyuma Umuryango w’Abibumbye waje gushyiraho uburyo (mechanisms) bwadufashije kumenya impunzi z’abanyabyaha zishakishwa, twubahirije amategeko mpuzamahanga.”

Perezida Lungu yavuze ko banafite imikoranire myiza hagati y’u Rwanda na Zambia yo gufatanya mu gutahura abanyabyaha kugira ngo bafatwe hakurikijwe amategeko y’igihugu n’amategeko mpuzamahanga mu kubikora.

Ati “Turi mu bihugu byafashe abakekwagaho ibyaha boherejwe Arusha, ariko niba hari n’abagihari tuzabafata.”

Naho, avuga ku kibazo k’impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu ke, Perezida Lungu yavuze ko byanze bikunze nazo amategeko akuraho ikemezo cy’ubuhunzi ku banyarwanda bahunze mbere ya 1998 azireba, ndetse avuga nazo zitazakomeza kwitwa impunzi muri Zambia ubuziraherezo.

Yagize ati “Nagira ngo mbizeze,…ko tutazemera ko muri Zambia habaho impunzi z’iteka, baba ari abanyabyaha cyangwa atari abanyabyaha byanze bikunze tugomba kugera aho dushyira iherezo kuri iyi ngingo.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Zambia byaganiriye uko ikibazo k’impunzi cyakemuka kandi ubushake buhari ku mpamvu zombi, ariko n’impunzi zifite gufata umwanzuro w’icyo zishaka, byaba gutaha cyangwa gusaba ibyangombwa zikaguma aho ziri.

Ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye agera kuri ane (4), arimo ay’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ndetse n’ububanyi n’amahanga.

Umuseke