Print

Amanota y’ abakoze ibizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 February 2018 Yasuwe: 3186

Minisiteri y’ Uburezi yatangaje ko ku munsi w’ejo tariki 23 Gashyantare 2018 izashyira hanze amanota y’abakoze ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye y’umwaka wa 2017.

Ku rubuga rwayo rwa Twiter, Mineduc yatangaje ko amanota azatangazwa saa cyenda z’igicamunsi, ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru.

Biteganijwe ko hazatangazwa amanota y’abiga amasomo y’ubumenyi rusange, abiga inderabarezi (TTC) n’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Umubare w’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017 bagera ku 44,037 muri bo hakaba harimo abakobwa 23,536.

Ni amanota agiye gutangazwa akerewe kuko hashize ukwezi abandi banyeshuri batangiye igihembwe cya mbere cya 2018 ibi bivuze ko umunyeshuri wasanga yaratsinzwe agakenera kujya gusibira byamugora kuko yasanga bagenzi be baramusize mu masomo.


Comments

SEMPABUKA Denis 22 February 2018

Murakoze cyane nimwe banyamakuru mutangaje Iyi nkuru mbere murabantu babagabo