Print

Umupolisi yapfiriye kuri stade kubera gushyamirana kw’abafana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2018 Yasuwe: 1735

Umupolisi yishwe n’umutima ubwo yageragezaga guhosha imvururu zari hagati y’abafana ba Spartak Moscow na Athletic Bilbao zaraye zicakiranye mu mikino ya UEFA Europa League yaraye ibaye kuri uyu wa kane.

Uyu mupolisi yapfuye akigezwa mu bitaro nyuma yo kugerageza guhosha imirwano yahuzaga abafana b’aya makipe yombi bikarangira afashwe n’umutima utamworoheye.

Abafana b’aya makipe yombi biraye mu muhanda,baterana amabuye,amacupa,ibirahuri ndetse bacana Fireworks byatumye benshi muri bo bakomereka bikomeye ndetse polisi yo muri Espagne ishaka guhosha ubu bushyamirane bwatumye umwe muri bo ahasiga ubuzima.

Nkuko amakuru abitangaza,uyu mupolisi yabanje guterwa ikintu n’aba bafana mu maso mbere y’uko umutima umufata ndetse ukaza kumuhitana.

Umuvugizi wa polisi yo muri Espagne yemeje aya makuru gusa yanga kugira byinshi ayatangazaho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Spartak Moscow itsinze athletic Bilbao ibitego 2-1 gusa ntiyabasha kuyisezerera kuko mu mukino ubanza Bilbao yari yayitsindiye ku kibuga cyayo ibitego 3-1.